Ushobora kuba warumvise inkuru ya Samusoni wo muri Bibiliya. Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu banyembaraga babayeho ariko igikomeje kwibazwa ni uburyo yashwanyaguzaga intare nk’ubusa.
Ibi bitangaza ndetse bamwe bavuga ko bitanabayeho, umugabo uturuka mu Karere ka Ganga mu Burasirazuba bwa Uganda, aherutse gukora nk’ibya Samusoni. Kuri ubu ari kuvurwa ibikomere nyuma yo kurwana no kwica intare yahuye nayo mu nzira.
Uyu mugabo yahuye n’intare ari mu nzira ataha iri hafi y’urugo rwe, yarwanye nayo mu minota mike birangira ayishe. Nyuma yo kurwana n’iyi ntare no kuyivugana, yatwawe kwa muganga n’abaturanyi bahageze nyuma gato kuko nayo yari yamukomerekeje bikomeye.
Abaturanyi bamushimiye ubutwari bwinshi yagaragaje akiyemeza kurwana nayo. Iyo ntare abaturage bahise bayibaga batangira kuyirya.