Umugabo w’imyaka 39 afunzwe na polisi nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gukubitira urushyi muri Kiliziya ya St. Michel, ku cyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imirimo n’ubwikorezi, Musa Ecweru. Ni kiliziya iherereye mu Karere ka Amuria muri Uganda.
Bivugwa ko uyu munyamabanga wa leta usanzwe ari n’umudepite uhagarariye Amuria mu nteko, yari yitabiriye misa muri iyi kiliziya ubwo Micheal Okurut, utuye mu gace ka Wera, yamugabagaho igitero. Minisiiri yari yagiye gutanga imfashanyo y’imashini ihinga ayiha Paruwasi Gaturika ya Wera, yari yatanzwe na minisiteri y’ubuhunzi.
Ababibonye bavuga ko ibi byabaye saa tanu n’igice z’amanywa, ubwo Okurut yinjiraga bucece mu kiliziya akerekeza kuri altar, aho yageze agakora ikimenyetso cy’umusaraba mbere yo kwegera minisitiri utari umwitayeho ari kugeza ijambo ku bakirisitu akamukubita urushyi rwo mu gutwi abakirisitu bose bakagwa mu kantu.
Umwe mu babibonye wavuganye na Daily Monitor dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Yagerageje gukubita urushyi minisitiri bwa kabiri ariko akinga ukuboko kwe mbere y’uko abarinzi be bari bamutegereje hanze binjira mu kiliziya biruka bakamufata (Okurut).”
Umuvugizi wa Polisi w’agateganyo muri Kyoga y’Iburasirazuba, yavuze ko Okurut yatawe muri yombi akajyanwa kuri sation ya polisi ya Wera ngo abazwe icyamuteye kubahuka minisitiri.
Ati “ Ikirego cyo gukubita cyafunguwe kuri station ya polisi ya Wera aho inyandikomvugo zafashwe kandi ukekwa arafunzwe mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje,”
Ubwo minisitiri yabazwaga icyo atekereza, yasobanuye ukekwa nk’umurwayi wo mu mutwe.