Perezida wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yambuye Maj Gen Abel Kandiho inshingano zo kuyobora Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Gusimbuzwa mu nshingano kwa Maj.Gen Abel Kandiho, byemejwe n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.
Mu butumwa bwo kuri Twitter yagize ati “Ndashimira bombi Maj.Gen Abel Kandiho na Maj.Gen James Birungi ku nshingano nshya bahawe. Hongera sana.”
Chimp Reports cyandikira muri Uganda kivuga ko umwe mu bayobozi bo hejuru mu gisirikare yagitangarije ko Gen Kandiho agiye koherezwa muri Sudani y’Epfo.
Gen Kandiho akuwe ku mwanya wa CMI nyuma y’igihe gito umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni ahuye na Perezida Paul Kagame bakaganira ku nzira zo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.
Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano yakomeje kuvuga amagambo asingiza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa Mbere nijoro yagize ati “Ubumwe bwacu bwatangiye mu mateka ya kera. Turi abantu bamwe! Imana ikomeze ubumwe hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Iyi ishobora kuba ari indi ntambwe ikomeye Uganda iteye mu kubyutsa umubano wayo n’u Rwanda rwakomeje kwinubira uyu Gen Kandiho uburyo urwego rwe rwa CMI rwakoreraga iyicarubozo Abanyarwanda bari muri Uganda kandi ntacyo bashinjwa.