Leta ya Uganda n’ikigo cya Yapi Merkezi cyo muri Turikiya, basinye amasezerano agena ko icyo kigo kizubaka umuhanda wa gari ya moshi ufite ibilometero 272, ukazava i Malaba ku mupaka na Kenya ukomeza i Kampala mu Murwa Mukuru.
Uganda yari yarasinye amasezerano n’Ikigo cyo mu Bushinwa, gusa iherutse kuyasesa ivuga ko hashize imyaka umunani icyo kigo kitaratangira gushyira mu bikorwa uyu mushinga cyari cyijeje gushoramo agera kuri miliyari 2.2$.
Uyu muhanda uri muri gahunda yo guhuza ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yatangijwe mu 2013 mu rwego rwo kongera urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ibicuruzwa.
Kenya na Tanzania nibyo bihugu bimaze gutera intambwe ifatika muri uyu mushinga byitezwe ko uzahindura ibintu muri aka gace, cyane cyane ukazafasha ibihugu bidakora ku nyanja birimo u Rwanda, Uganda na Sudani y’Epfo.
Yapi Merkezi igiye gufatanya na Uganda mu kubaka uyu muhanda, ni nayo iri gufatanya na Tanzania mu bikorwa icyo gihugu kirimo byo kubaka imihanda wa gari ya moshi iyihuza n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byitezwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izatangira mu Ugushyingo, ikazamara amezi 48 nyuma yo gutangira. Kuri iyi nshuro, Leta ya Uganda iziyubakira uyu muhanda ikoresheje amafaranga yayo ndetse n’amafaranga y’inguzanyo.