Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa Kabiri cyataye muri yombi abantu barenga 60 biganjemo urubyiruko bari mu myigaragambyo yo kwamagana ruswa mu nteko ishinga amategeko na leta, basaba ko perezidante wayo, Anita Among yegura.
Ku mbuga nkoranyambaga amashusho yerekanye abapolisi bakoresha imbagara mu guta muri yombi abigaragambya bagerageje kwegera ku ngoro y’inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru Kampala nk’uko tubikesha BBC.
Abigaragambya biganye ibibera muri Kenya, baranenga ko nubwo Perezida Yoweri Museveni yavuze ko yabonye ruswa mu nteko ishinga amategeko n’ahandi muri leta, nta kintu yakoze mu kuyirwanya cyangwa gukurikirana abayivugwaho.
Abigaragambya basabaga ko Anita Among uyobora inteko ishinga amategeko ya Uganda yegura. Among aheruka gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimushinja ruswa. Ibyaha we yahakanye.