Mu gihe cyashize nibwo umukobwa w’umuvugabutumwa Zawadi, wamenyekanye cyane haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru, kubera amwe mu magambo yakoreshaga ubwo yabaga ari kwigisha ijambo ry’Imana.
Amwe mu magambo yagiye atuma amenyekana twavuga nka “Umusore uragira iyerekwa aritambutse” bishatse kuvuga ngo umusore uri tayali yamurambagiza kuko ntawe afite barambagizanya.
Kuri ubu amakuru ahari atangazwa na nyirubwite aravuga ko uyu mukobwa arembejwe na kanseri yo mu bihaha.
Avuga ko abaganga bamusanganye Kanseri aho akunze kwitabwaho n’abaganga bo mu bitaro bya Butaro. Ndetse arasaba ubufasha Benedata kugira ngo abone ubushobozi avurwe akire akomeze umurimo w’Imana.
Mu kiganiro na Zaburi Nshya nibwo uyu mukobwa yabitangaje.