Mu mikino yari itegerejwe na benshi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023, Bayern Munich yatsinze Manchester United ibitego 4-3 naho Arsenal inyagira PSV Eindhoven ibitego 4-0 ku Munsi wa Mbere w’amatsinda ya UEFA Champions League.
Nk’uko byagenze ku wa Kabiri, imikino yabaye ku wa Gatatu na yo yabanjirijwe no gufata umunota wo kuzirikana abahitanywe n’umutingito wabaye muri Maroc ndetse n’ibiza byagwiriye Libya bigatwara ubuzima bwa benshi.
I Munich, Bayern yari mu rugo ntiyatindijemo kuko yafunguye amazamu ku munota wa 28 ku gitego cyinjijwe na Leroy Sané ku makosa y’umunyezamu André Onana, ndetse nyuma y’iminota ine Serge Gnabry atsinda igitego cya kabiri.
Manchester United yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 49, itsindirwa na Rasmus Højlund, ariko Harry Kane asubizamo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri ubwo yatsindaga penaliti yo ku munota wa 53.
Habura iminota ibiri ngo 90 isanzwe yuzure, Casemiro yatsinze igitego cya kabiri cya United, Mathys Tel atsinda icya kane cya Bayern ku munota wa kabiri w’inyongera, ariko Casemiro yongera gutsinda icya gatatu nyuma yaho, umukino urangira ari ibitego 4-3.
Muri iri Tsinda A, Galatasary yari mu rugo, yanganyije na FC Copenhagen y’abakinnyi 10 ibitego 2-2 mu mukino wabaye kare.
Mu Itsinda B, Arsenal yari imaze imyaka itandatu idakina Champions League, yayigarutsemo neza inyagira PSV Eindhoven yo mu Buholandi ibitego 4-0.
Bukayo Saka wakinaga iri rushanwa bwa mbere, yafunguye amazamu ku munota wa munani, anatanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyinjijwe na Leandro Trossard ku munota wa 19.
Habura iminota irindwi ngo igice cya mbere kirangire ni bwo Gabriel Jesus yatsinze igitego cya gatatu aherejwe na Trossard. Ni mu gihe Martin Ødegaard yatsinze icya kane ku munota wa 70.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye FC Seville yo muri Espagne inganyije na Lens yo mu Bufaransa igitego 1-1.
Mu Itsinda C, igitego cya Jude Bellingham ku munota wa nyuma cyafashije Real Madrid gutsinda Union Berlin 1-0 naho Napoli SSC yikura muri Portugal ihatsindiye SC Braga ibitego 2-1.
Mu Itsinda D, Benfica yahawe ikarita itukura ku munota wa 13, yatsindiwe mu rugo na FC Salzburg ibitego 2-0 naho Real Sociedad inganya na Inter Milan igitego 1-1.