Rurangirwa Wilson benshi bazi nka Salongo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, yasezeranye n’umugore we.
Ni ibirori byabereye muri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Ni ubukwe bwatunguye benshi batiyumvishaga uko umugabo uvuga ko ari umupfumu agiye gusezerana imbere y’Imana asize imigenzo ye akoresha mu bupfumu.
Ni ubukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 2 Nzeri 2023 asaba umugore we Muzirankoni Joseline bamaranye imyaka isaga 11 babana ndetse bafitanye abana babiri.
Muri ubu bukwe bwa Salongo hagaragaye ibyamamare batandukanye barimo Eric Senderi waririmbiye abageni, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka “Ndimbati” muri Sinema Nyarwanda, Pasiteri Niyonzima Claude, n’abandi.
Twagerageje gukusanya udushya twaranze ubukwe bwa Salongo kuva mu Mujyi Kigali ndetse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata aho abageni bakiriye abashyitsi.
Umupfumu ku rusengero
Abantu benshi batashye ubu bukwe batunguwe no kubona uyu mugabo bita ko ari umupfumu yagiye gusezerana n’umugore we bamaranye imyaka 11 mu rusengero.
Basezeraniye kuri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara, icyakora basezeranyijwe n’umudivantiste.
Indirimbo zacuranzwe ni izisanzwe zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika mu birori nk’ibi by’ubukwe.
Indahiro abageni bahanye ntisanzwe
Nubwo hari mu rusengero, amagambo aba bageni bakoresheje bahana isezerano ryo kubana akaramata nayo yatunguye benshi
Hari aho bagize bati “Ndagusezeranya ko kubwo uyu mwishywa unyambikiye imbere y’abakurambere bacu, abakuru n’abato bariho, ntazagutenguha nkubabariza umutima. Imana y’i Rwanda n’ahandi yakire uyu mutima nkweguriye, ndi uwawe nawe ukaba uwanjye , kugeza dusoje.”
Hacanwe buji zihabwa abageni
Ubwo abageni bari barangije guhana isezerano ryo kubana, hacanwe buji ebyiri zari hafi y’urupapuro rwanditseho amagambo basomye bahana isezerano ryo kubana, imwe ihabwa umugore indi ihabwa umugabo.
Pasiteri Joel wabasezeranyije yasabye Salongo gufata buji imwe akayizimya akabona kuyiha uwari umubereye umubyeyi ndetse akurikizaho amagambo yamusabye gusubiramo, ndetse niko byagenze no ku mugore.
Ayo magambo agira ati “Nshenye urw’iwacu ngiye kubaka urwanjye.”
Salongo yari yitwaje abasore bamucungira umutekano
Salongo yari yitwaje abasore b’ibigango bamucungira umutekano yewe buri minota bagendaga bamuhanagura inkweto.
Aba basore bagendaga hafi y’imodoka irimo abageni ndetse nibo bafunguraga imiryango.
Salongo yambitswe impeta ku rutoki rw’agahera
Ubusanzwe iyo abageni basezeranye, bimenyerewe ko impeta bambikwa ijya mu rutoki rwa kabiri uturutse ku gahera ku kiganza cy’ibumoso.
Impeta Salongo yambitswe n’umugore we yayishyize mu rutoki rw’agahera ku kiganza cy’ibumoso.
Iwe hari inzu yise iy’i Bwami
Salongo benshi bazi ko ari umupfumu, mbere yo kwakira abitabiriye ubukwe bwe yabanje kujya mu gikari aho yise “inzu y’i Bwami” asa nk’ukora imihango idasanzwe, abona kuza kwakira abantu bari bitabiriye ubukwe bwe.
Yanyagijweho amafaranga
Mu muhango wakwakira Salongo n’umufasha we, abitabiriye ubukwe bamuhaye amafaraga menshi yiganjemo n’amadolari, bamushimira ku cyemezo yafashe cyo gusezerana imbere y’Imana.