Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko mu bushakashatsi bakoze nyuma yo kubona umurwayi wa mbere wa Marburg, basanze indwara yaraturutse ku ducurama twitwa Egyptian rousette bats, twari mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri hafi y’Umujyi wa Kigali.
Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo umurwayi wa mbere wa Marburg yagaragaye mu Rwanda, inzego z’ubuvuzi zitangira urugamba rwo kuvura nyuma habaho no gukingira, ariko hanatangira gushakisha inkomoko yayo.
Inzego z’ubuvuzi zamaze iminsi zishakisha aho icyorezo cyavuye zihereye mu bice by’Iburasirazuba aho Marburg yari imaze igihe gito igaragaye muri Tanzania, bifata ubusa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024, yavuze bafatanyije n’abavura inyamaswa bamenye ko Marburg yaturutse ku ducurama twitwa ‘Egyptian rousette bats’ tuba mu buvumo.
Yasobanuye ko utu ducurama tubana n’iyi virusi tukanayiteza aho turi cyane cyane kabiri mu mwaka; ni ukuvuga muri Werurwe na Kanama. Virusi ya Marburg isohokera mu macandwe no mu nkari byatwo.
Dr Nsanzimana yavuze ko uwarwaye Marburg bwa mbere yakoraga mu kirombe kiri hafi y’Umujyi wa Kigali, umubiri we ubasha gukora ubudahangarwa, ariko umugore we wari utwite virusi yamufatiranye n’intege nke iramuhitana.
Ati “Tuza gusanga n’uwo murwayi wa mbere yarakoraga muri icyo kirombe gicukura amabuye mu buvumo, tujya mu buvumo (nanjye ubwanjye nagezeyo) dusanga uducurama twirirwana n’abantu bahakora.”
Nyuma byaje no kugaragara ko mu baganga bavuye uyu murwayi harimo uwo muri CHUK wari wagiye gutanga ubufasha mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, na we agaragaza ibimenyetso, nyuma yanduza n’abo bakoranaga.
Dr Nsanzimana yahamije ko utwo ducurama atari utwo mu bice bya kure ya Kigali kuko twasanzwe mu birombe byo hafi yaho.
Ati “Ntabwo ari kure y’Umujyi wa Kigali. Twashakishirizaga kure ariko tuza gusanga ari aha hafi.”
Yahamije ko nyuma yo gusanga indwara yarakomotse mu birombe, ubu byose biri gukurikiranwa hashyirwaho uburyo abantu bakomeza ubucukuzi badahura natwo, kandi hashyizwe abaganga bavura abantu n’amatungo kugira ngo ibyorezo bijye bitahurwa mbere y’uko bikwira mu bantu.
Ati “Turi gukurikirana ibirombe byose mu gihugu kugira ngo turebe ahaba hari uducurama ariko tunarebe n’ubwoko bw’uducurama buhari kuko turiya ducurama twasanzemo iyi Marburg, dutandukanye n’uducurama mubona kuko buriya turimo ibyiciro byinshi.”
Dr Nsanzimana yashimangiye ko uducurama turi mu gihugu batazatwica kuko hari ababigerageje mu bihugu bituranye n’u Rwanda ibyorezo byikuba inshuro eshanu.
Yanavuze ko abantu badakwiye kwishisha uducurama two mu biti hirya no hino, ariko na two hari gahunda yo kudukoraho ubushakashatsi ngo harebwe niba nta turimo dufite virusi ya Marburg.
Kugeza ubu abantu bamaze kwandura virusi ya Marburg ni 66, abapfuye ni 15, abakize ni 49, mu gihe abari kwitabwaho n’abaganga ari babiri.
Abakize basabwa kwitwararika cyane cyane imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko virusi ya Marburg ishize mu maraso, hari igihe iba ikiri mu masohoro, mu macandwe, mu maso mu mashereka n’ahandi, bityo baba bagikeneye gukurikiranwa n’abaganga.
Minisante igaragaza ko ahandi iki cyorezo cyagaragaye ibyago byo kwica byageraga kuri 90% by’abanduye ariko mu Rwanda biri kuri 22,7%.