Igihugu cy’u Burusiya kiri mu gihombo gikomeye nyuma yaho ubwato bw’intambara bwacyo bukomeye burohamye mu nyanja nyuma yaho zimwe mu ntwaro bwari butwaye zituritse nkuko Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yabitangaje gusa, Ukraine yo yahise yigamba ko ari yo yarashe kuri ubwo bwato bw’intambara bukarohama.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ubu bwato bunini cyane bwitwa Moskva, nibwo bwari bunini mu yandi mato y’intambara y’u Burusiya, bwari burimo gukururwa bwerekezwa ku cyambu, gusa imihengeri yo mu nyanja yatumye burohama ibintu bitandukanye n’ibyo Ukraine yatangaje aho yavuze ko ibisasu byayo bya misile byakubise kuri ubwo bwato ndetse u Burusiya ntibwatangaje ko ubwo bwato bwagabweho igitero icyo ari cyo cyose buvuga ko ubu bwato bwarohamye nyuma y’inkongi y’umuriro.
BBC yanditse ko ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 510, burasirwaho ibisasu bya misile, bwari ikimenyetso cy’ubuhangange mu bya gisirikare bw’u Burusiya, bukaba bwari buyoboye igitero cyo mu nyanja kuri Ukraine.
U Burusiya buvuga ko uwo muriro wateje guturika kw’ibisasu byari biri muri ubu bwato. Bwongeraho ko nyuma yaho abari bari muri ubu bwato bose bahungishijwe berekezwa mu mato y’u Burusiya yari hafi aho mu nyanja izwi nk’iy’umukara. Mbere ibitangazamakuru bya leta y’u Burusiya byari byatangaje ko ubwo bwato bwari buri ku mazi y’inyanja bureremba, ku wa Kane ni bwo bwa mbere byatangajwe ko ubwato Moskva bwaburiwe irengero.
Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’u Burusiya byasubiyemo amagambo ya Minisiteri y’ingabo agira ati: “Ubwo bwari burimo gukururwa bwerekezwa ku cyambu bwari bujyanweho, ubwato bwatakaje umurongo kubera kwangirika mu rubavu ubwo umuriro wadukaga nyuma yuko ibisasu bituritse. Bitewe n’imihengeri yari iri mu nyanja, bwarohamye”.
Gusa ku rundi ruhande, Abategetsi ba gisirikare ba Ukraine bavuze ko barashe Moskva bakoresheje ibisasu bya misile byitwa “Neptune” bikorwa na Ukraine.