Ubwato Abadage basize bahishe mu Rwanda mu Kiyaga cya Kivu mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose yabaye kuva 1914 kugeza mu 1918, bwabonetse kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’igihe bushakishwa.
Ni amakuru yemejwe n’Inteko y’Umuco, nyuma y’igihe kinini bushakishwa, dore ko muri Mutarama umwaka ushize wa 2023 hari itsinda ry’abashakashatsi baje kubushakisha ntibabubone.
Kuri iyi nshuro haje irindi tsinda ry’abashakashatsi bari bamaze iminsi babushaka akaba ari nabo babubonye.
Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera yatangaje ko ku munsi w’ejo abo bashakashatsi batangiye kubona ibimenyetso bw’uko bugiye kuboneka, birangira babubonye neza uyu munsi.
Mu butumwa bugufi yoherereje umunyamakuru wa IGIHE yagize ati “Amakuru y’ibanze yabonetse uyu munsi agaragaza ko ubwato bwabonetse, ariko ntabwo yuzuye neza, turacyayegeranya neza, tuzabamenyesha bidatinze twabonye arambuye.”
Intambara ya mbere y’Isi yamaze imyaka ine, ni uguhera mu 1914 kugeza mu 1918. Mu Rwanda, iyo ntambara yamaze imyaka ibiri kuko yatangiye mu 1914 irangira mu 1916.
Muri icyo gihe Ingabo z’u Budage zari mu Rwanda zarwanaga n’iz’u Bubiligi zari muri Congo Mbiligi, ubu yitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yari amaze igihe ahererekanywa n’abaturage batuye aho ubu bwato bwabonetse akaba yanemezwaga n’Inteko y’Umuco, avuga ko ubu bwato Abadage bamaze gutsindwa n’Ababiligi mu ntambara ya mbere y’Isi babutabye mu Musaho.
Mu Musaho ni mu Mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, hafi y’urugabano rwa Rutsiro na Karongi.
Mu gushaka ubu bwato hifashishwaga ibikoresho binyuranye bishobora kubona ibyuma biri munsi y’amazi, ndetse no mu butaka harimo n’akadege gato katagira umupilote ka ‘drone’.
Ubu bwato bwari bumaze igihe bushakishwa ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’Inteko y’Umuco.
Amb. Masozera mu kiganiro yigeze kugirana na Igihe yavuze ko ubu bwato nibuboneka bushobora kutazakurwa mu mazi, kuko bitewe n’igihe bumazemo kubukuramo bishobora gutuma buhita busaza vuba.
Icyo gihe yavugaga ko ubu bwato bushobora kugumishwa mu mazi bukajya busuzwa na ba mukerarugendo bibiye mu mazi.