Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho ya Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Musanze, yanga gusubiza ikibazo cy’Umunyamakuru.
Umunyamakuru Umuhoza Honore ukorera Flash Radio/TV yabwiye Umuseke ko ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022, ari bwo uyu muyobozi yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru maze abazwa ibibazo.
Umuhoza wari wabanje kumubaza ku kibazo cy’ababyeyi batita ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi bagamije kugira ngo bakomeze guhabwa inyunganiramirire ”Shisha kibondo”, yamubajije ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Shingiro bafite inzu zishaje zenda kubagwaho.
Visi Meya aho gusubiza, yatumbiriye Umunyamakuru aramureba, yanga kuvuga, abandi bibashobeye baramushimira, na we ahita yikubita agenda ubutareba inyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier yabwiye Umuseke ko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, kuba yaranze gusubiza itangazamakuru ku byo yari abajijwe byafatwa nk’amakosa yo mu kazi, ko akwiye ubujyanama.
Ramuri Janvier yagize ati “Icyo dukora ni Ubujyanama. Tugifata nk’uko mu buzima, mu kazi, umuntu ashobora gukosa, ashobora kugira igikorwa (reaction) yakora kidakwiye, muri icyo gihe yari arimo, turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kugitekerezaho, bishobora gushyikira uwo ari we wese.”
Yakomeje ati “Ni uko nguko tubifata, wenda hakaza n’ubujyanama ku byakurikira atari byo byari bikwiriye muri icyo gihe, itagakwiye no kuba yakongera.”
Amakuru Umuseke wamenye ni uko Umuyobozi wungirije w’Akarere ka musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atari ubwa mbere yanze gusubiza itangazamakuru.