Inkuru y’itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence wafatwaga nka nimero ya mbere mu bashakishwa ku bw’uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni imwe mu ziri kuvugwa cyane ku Isi. Gusa icyibazwa na benshi ni uburyo uyu mugabo yamaze imyaka irenga 20 yihishe muri Afurika y’Epfo.
Kayishema yavukiye mu yari Segiteri ya Nyange, Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Bikekwa ko yavutse mu 1959 cyangwa 1961.
Yabanje kwitwa Fulgence Ukiliho, nyuma ararihindura yitwa Kayishema. Amaze gusoza amashuri yisumbuye, yabaye umwarimu ku Kibuye mu myaka ya 1980.
Mu 1990, yagizwe Umugenzacyaha wa Komini [Inspector de Police Judiciaire ‘IPJ’], akazi yakoze kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga.
Muri Kamena 2001, urwari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwasohoye inyandiko ikubiyemo ikirego, rushinja Kayishema gutegura, gushishikariza, gutegeka, guhagarikira no gukora ibyaha bya Jenoside kuri Paruwasi ya Nyange.
Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.
Inyandiko y’ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n’abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu. Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b’ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.
Mu minsi yakurikiyeho, imitwe y’Interahamwe, Polisi ya Komini n’abajandarume bagoteye Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyange no mu Kiliziya batangira kubagabaho ibitero bakoresheje intwaro gakondo na grenade. Icyo gihe Abatutsi benshi barishwe. Kayishema ashinjwa ko hamwe n’abandi, ari bahagarikiye banagenzura ibyo bitero.
Kuwa 15 Mata kandi, Kayishema bivugwa ko yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n’Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi. Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000. Abatutsi barokotse icyo gihe nabo barishwe.
Kayishema ashinjwa ko ari mu bahagarikiye igikorwa cyo gutunda imirambo yari mu mbuga za Kiliziya ijyanwa mu cyobo kinini.
Ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga 1994, Kayishema ari kumwe n’umugore we, abana na muramu we bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Babaye mu nkambi amezi make, bajya muri Tanzania batura ahitwa i Kigoma. Mu ntangiriro za 1995, Kayishema n’umuryango we bagiye kuba mu nkambi ya Mtabila hafi ya Kasulu muri Tanzania, biyandikisha nk’impunzi z’Abarundi.
Kayishema yabaye mu nkambi ya Mtabila kugeza nko muri Mutarama 1998, ahava yerekeza muri Mozambique, we n’umuryango we batura ahitwa Lichinga amezi make, nyuma aza kwiyandikisha mu nkambi ya Bobole hafi ya Maputo.
Kayishema n’umuryango we bavuye muri Mozambique bajya muri Eswatini [iyari Swaziland], bahabwa ubuhungiro banandikwa nk’impunzi mu nkambi ya Malindza/Mpaka hafi ya Mbabane muri Gicurasi 1998.
Kuwa 19 Gicurasi 1998, yahawe ubuhungiro na Eswatini nk’Umurundi, akoresheje izina rya Fulgence Minani. Umugore we na we yahawe ubuhungiro yahinduye umwirondoro we. Muri Eswatini, Kayishema yatangiye gukoresha ibyangombwa bya Malawi yitwa Positani Chikuse, mu kwambuka ajya muri Afurika y’Epfo.
Afurika y’Epfo
Ku wa 21 Ukuboza 1999, nibwo Kayishema yerekeje muri Afurika y’Epfo ashaka ubuhungiro mu Mujyi wa Cape Town nk’Umurundi, icyo gihe yiyitaga amazina ya Fulgence Dende -Minani.
Kuva mu 1999 kugeza ubu, yabaga muri Afurika y’Epfo.
Mu ntangiriro za 2000, yahawe uruhushya rw’agateganyo rwo kuba muri Afurika y’Epfo. Kuva icyo gihe yakomeje kujya yambuka imipaka akoresheje izina rya Chikuse aho yabaga agiye gusura umuryango we muri Eswatini.
Mu ntangiriro za 2001, Kayishema yemerewe ubuhungiro muri Eswatini mu mazina ya Fulgence Minani ndetse ahabwa uruhushya rw’agateganyo rwo kuba muri icyo gihugu.
Amakuru agaragaza ko yahise atangira inzira zo gusaba ubuhungiro aranabubona yaba muri Eswatini no muri Afurika y’Epfo. Muri icyo gihe, Kayishema yakoraga i Cape Town aho yacungaga imodoka ku nzu ikorerwamo ubucuruzi yitwa Blue Route Mall.
Ku wa 20 Kamena 2002, akoresheje amazina ya Fulgence Dende Minani, yahawe ibyangombwa noneho bimwemera nk’impunzi muri Afurika y’Epfo mu gihe cy’imyaka ibiri.
Yahise akura umuryango we muri Eswatini awujyana muri Afurika y’Epfo kugira ngo nawo ube wabasha kuhasabira ubuhungiro.
Umugore we na we yakoreshaga ibyangombwa bihimbano. Muri icyo gihe, bivugwa ko yabaga i Cape Town hamwe n’umuryango we mu gace ka Belville ndetse yakomeje gukora nk’umurinzi w’imodoka.
Kugeza mu 2006, Kayishema yari afite ibyangombwa by’ubuhunzi aho yari muri Afurika y’Epfo mu mazina ya Fulgence Dende-Minani. Hagati ya 2007 n’impera za 2008, akoresheje amazina ya Positani Chikuse na Pasiporo yo muri Malawi y’impimbano iri muri ayo mazina, bikekwa ko yakoreraga ingendo muri Mozambique, Eswatini no muri Afurika y’Epfo.
Muri Werurwe 2009, yasabye kubona ibyangombwa bimwemerera gutura iteka muri Afurika y’Epfo nk’umunyamahanga. Ibyo byangombwa yabisabaga akoresheje amazina Positani Chikuse. Yasubiye muri Afurika y’Epfo abayo kugera ku wa 24 Gicurasi 2023.
Mu mpera za 2015, yasabye ko viza ye ya mukerarugendo muri Afurika y’Epfo ivugururwa, ariko bigakorwa mu mazina ya Positani Chikuse nk’umuturage wo muri Malawi.
Muri Mutarama 2017, yahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo mu yandi mazina ya Donatien Nibasumba, yiyita ko ari umuturage w’u Burundi. Icyangombwa cye cy’ubuhunzi cyavuguruwe mu 2020 gihabwa kumara imyaka ine.
Ku gihe cye cyo gufatwa, yari mu gace Paarl mu nkengero z’Umujyi wa Cape Town.
Kuva yagera muri Afurika y’Epfo mu 1999, yafashijwe n’abantu be ba hafi kugira ngo hatagira umuvumbura.
Harimo umuryango we wa hafi by’umwihariko umugore we na muramu we uba muri Afurika y’Epfo kugeza ubu. Yakoranaga bya hafi kandi na bamwe mu bahoze ari abasirikare b’Ingabo za FAR n’abandi bo muri FDLR, biganjemo abakoresheje nabi sitati y’ubuhunzi bahawe na Afurika y’Epfo.
Bivugwa ko inshuro nyinshi abo bantu batangaga amakuru atari yo ku nzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo hamwe no ku bakora iperereza. Abo bantu kandi bahaga Kayishema ubufasha mu by’amafaranga kugira ngo akomeze guhunga ubutabera.