Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko abasirikare b’u Burusiya babarirwa muri 7,000 ari bo bamaze kugwa mu ntambara iki gihugu kirimo na Ukraine.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane huzuye ibyumweru bitatu u Burusiya butangije iyi ntambara. Mu basirikare b’u Burusiya bamaze kugwa muri iriya ntambara bivugwa ko harimo bane bo ku rwego rwa ba Jenerali.
Amerika ivuga ko uretse abasirikare b’u Burusiya bamaze kwicwa, hari abandi bari hagati y’ibihumbi 14 na 21 bamaze gukomerekera muri iriya ntambara. Ni imibare Minisiteri y’Ingabo za Amerika (Pentagon) ivuga ko iremereye cyane, ku buryo ishobora kubuza ingabo z’Abarusiya gukomeza kugaba ibitero kubera gucika intege no kwitakariza icyizere.
Imibare yatangajwe na Amerika iri hasi cyane y’iyo Ukraine ivuga, kuko Igisirikare cy’iki gihugu cyo kivuga ko kimaze kwica Abasirikare b’Abarusiya barenga 13,000.
Ukraine kandi ivuga ko imaze gufata mpiri abasirikare b’Abarusiya babarirwa muri 1,000. Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine aheruka gutangaza ko ku ruhande rw’igihugu cye abasirikare 1,300 ari bo biciwe muri iriya ntambara.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya iheruka gutangaza imibare y’Abasirikare bayo biciwe muri Ukraine mu byumweru bibiri bishize. Icyo gihe iyi Minisiteri yatangaje ko abasirikare 498 ari bo bari bamaze kwicirwa muri Ukraine.