Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika byihuse gahunda yo kugurisha Taiwan intwaro kuko buvuga ko gutunga intwaro kwa Taiwan bishobora guhungabanya umutekano w’Ubushinwa.
Nk’uko Reuters ibivuga, itangazo risaba USA guhagarika iyi gahunda yo kugurisha Taiwan intwaro, ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022.
Ubu busabe bukurikiye itangazo ry’ibiro by’ingabo za USA ryo ku wa 15 Nyakanga ryemeje ko iki gihugu kigiye kugurisha Taiwan ihanganye n’u Bushinwa ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro k’amadolari miliyoni 108.
Ibi biro byagize biti: “Igurishwa riteganyije rizabamo kohereza imodoka, intwaro ntoya, intwaro zifite ikoranabuhanga ry’urugamba n’ibindi bikoresho, byongera ubushobozi bwo guhangana n’ibyatera ihungabana by’ubu no mu gihe kiri imbere.”
Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yemeje ko ibi bikoresho bishobora gutangira kuyigeraho mu kwezi gutaha bizayifasha kwikingira ibitero bishoboka by’u Bushinwa. Iti: “Mu gihe Abashinwa bakomeje kwagura ibikorwa byo kuduhungabanya, gushaka ibikoresho bikora neza nk’intwaro nshya zigurwa ni ingenzi.”
U Bushinwa bubona guha intwaro Taiwan bwemeza ko bugenzura ari ikibazo ku mutekano wabwo.
Ibi biri kuba mu gihe Ubushinwa budacana uwaka na Leta z’unze ubumwe za Amerika ndetse Ubushinwa bukaba butemera Taiwan nk’igihugu kuko biyifata nk’imwe mu ntara yabwo mu gihe Amerika ivuga ko Taiwan ari igihugu cy’igenga ibintu bikomeza guhembera urwango hagati y’Ubushinwa na Amerika.