Abahanga mu bijyanye na siyansi bo mu gihugu cy’Ubushinwa bakoze igerageza ku izuba ry’irikorano rikubye ubushyuhe bw’izuba risanzwe incuro icumi. Ni mu gihe irisanzwe rigira dogere serisiyusi miliyoni cumi n’eshanu.
Iri zuba ry’irikorano ni imashini yigana neza ubugenge nk’ubw’izuba Imana yaremye mu gukora ubushyuhe rikaba riherereye mu kigo cy’ubugenge cya Hefei. Iri zuba ryirikorano ryiswe Experiential Advanced Superconducting Tokamak (EAST)
Ubwo hakorwaga igerageza, iyi mashini yamaze amasegonda 100 ifite ubushyuhe bwa dogere selisiyusi miliyoni 160, ikuraho agahigo yari yaraciye muri Kamena 2021 ko kumara amasengonda 101 ifite ubushyuhe bwa dogere selisiyusi miliyoni 120.
Umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ubugenge mu bijyanye n’amashanyarazi muri Hefei Institute of Physical Science, Song Yuntano, yavuze ko mu 2040 iyi mashini izaba itanga ingufu z’amashanyarazi.
Yagize ati “Mu myaka itanu iri imbere tuzatangira kubaka imashini itanga ingufu, gusa bizasaba imyaka icumi kugira ngo ibe yuzuye. Nyuma nibwo tuzakora imashini nto ‘power generator’ izatangira gutanga amashanyarazi mu 2040.”
akomeje avuga ko ibi bizatanga igisubizo ku kiremwamuntu ubu kiri guhangana no guhagarika imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere kuko iyi mashini izatanga ingufu itohereje imyuka yangiza ikirere cyane ko ikoresha ubugenge nk’ubw’izuba mu gutanga ubushyuhe.
Abashakashatsi barenga 10 000 bo mu Bushinwa no hanze yabwo nibo bamaze gushyira akaboko kuri iri zuba ry’irikorano kuva mu 2006, aho ubu bakirwana no gutuma rimara igihe kinini rifite ubushyuhe bwinshi cyane.
Kugeza ubu u Bushinwa bumaze gushora arenga miliyoni 941 $ kuri uyu mushinga w’imashini ya EAST (izuba ry’irikorano) ndetse niyo iri kwerekana iterambere kuruta izindi mashini zo mu bindi bihugu kuko nk’iyo muri Koreya y’Epfo ya KSTAR (Korea Superconducting Tokamak Advanced Research), iheruka guca agahigo mu 2020 ko kumara amasegonda 20 ifite ubushyuhe bwa dogere selisiyusi miliyoni 100
Umushinga wa EAST ni kimwe bigize umushinga mugari wa International Thermonuclear Experimental Reactor (ITER), nawo uzakoresha Ubugenge nk’ubw’izuba mu gutanga ubushyuhe, ukaba ari umushinga wo gukora imashini nini ya mbere ku Isi itanga ubu bushyuhe buzifashishwa mu gutanga ingufu.
ITER izatangira gukora mu 2035 ikaba iri kubakwa mu ntara ya Saint-Paul-lès-Durance mu Majyepfo y’u Bufaransa. Uyu mushinga uhuriweho n’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Buhinde, u Buyapani, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Koreya y’Epfo.