Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha rwatanze ibisobanuro ku mwana witwa Nzamwita Ramadhan rwasabiye igifungo cy’imyaka 10, rumushinja icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Nzamwita yagejejwe mu rukiko rwisumbuye tariki ya 31 Mutarama 2023, nyuma y’amakuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari umaze iminsi afungiwe muri kasho ya Polisi ya Rwezamenyo muri Nyarugenge, akurikiranweho gutwara imodoka yasinze nubwo we abihakana avuga ko yari yanyoye umutobe wa Energy.
Nkundineza, yasobanuye ko kuva mu Gushyingo 2022, kasho ya Rwezamenyo ifungiwemo umwana w’imyaka 13 ukurikiranyweho gucuruza urumogi.
Uyu munyamakuru yavuze kandi ko uyu mwana witwaga ‘Mineur’ muri kasho yafashwe n’abapolisi ubwo bamusangaga iwabo mu rugo mu gihe cy’umukwabu maze basanga harimo bule 53 z’urumogi.
Icyo gihe, ngo abapolisi babanje guhura na Nzamwita (se w’umwana), bamubaza ‘kwa Nzamwita’ batazi ko ari we, arabarangira ariko ahita acika, mu gihe basangaga umwana mu rugo rwarimo uru rumogi, aba ari we batwara.
Byari byarateganyijwe ko urubanza ruzaba muri Werurwe 2023, ariko aya makuru yagiye hanze yatumye ruhita rushyirwa ku wa 31 Mutarama, umwana avanwa muri kasho kandi ahabwa umunyamategeko umwunganira, Me Niyotwagira Camille.
Mu rubanza rwabereye mu muhezo, Nzamwita Ramadhan yaburanye yemera icyaha cyo gucuruza urumogi, afatanyije na se watorotse, nk’uko Me Niyotwagira yabimenyesheje itangazamakuru iburanisha rirangiye.
Uyu munyamategeko yasobanuye ko ubushinjacyaha bwasabiye uyu mwana guhamywa iki cyaha, kandi agakatirwa igifungo cy’imyaka 10.
Hari amakuru avuga ko nyina w’uyu mwana na we afungiwe muri gereza ya nyarugenge, kubera icyaha yahamijwe cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Iyi mpamvu n’indi y’uko yaba “atujuje imyaka 14”, zatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bashyira igitutu ku nzego zifite aho zihurira n’ubutabera.
Ubushinjacyaha, bwifashishije Twitter, bwasobanuye ko uyu mwana arengeje imyaka 14 y’amavuko [amategeko atanga uburenganzira bwo kumufunga], bitandukanye n’amakuru yamenyekanye mbere.
Bwagize buti: “Iyi ngimbi ivugwa yavutse mu 2008, yakoze icyaha mu Gushyingo 2022 ubwo yari afite imyaka 14. Hashingiwe ku itegeko, umwana w’imyaka 14 aryozwa icyaha. Ubwo yabazwaga mu gihe cy’iperereza no mu iburanisha mu rukiko, yemeye yo yagize uruhare mu gucuruza ibiyobyabwenge bya narcotic.”
Isomwa ry’urubanza rwa Nzamwita Ramadhan riteganyijwe kuri uyu wa 3 Gashyantare 2023.