Inkuru yanjye itangaje y’ibyambayeho bwa mbere ubwo najyaga mu cyumba gikorerwamo (Massage) bavuriramo amavunane n’umunaniro badakoresheje imiti, usibye kwifashisha amavuta yabugenewe basiga ku mubiri.
Inkuru mbarirano iratuba, ariko reka twanzike mbaganirire ibyambayeho, mu minota 45 namaze mu cyumba nkorerwa Massage.
Hari mu matariki asoza ukwezi kwa Kanama 2024, ubwo nari kumwe n’inshuti zanjye dukorana umwuga w’itangazamakuru tuvuye mu kazi kacu ka buri munsi
Ubwo twari twicaye turimo dusoma aga Fanta, mu kigo twarimo nabonye bamwe mu bagabo binjira ahantu mbona hateye amabengeza, niko kubaza nyiraho nti “Ese hariya hakorerwa iki? “, nawe mu kajwi gatuje ati: “Hariya hajya abantu bakeneye kunanura imitsi no kwivuza umunaniro n’amavunane, ariwo mwihariko wa Sauna&Massage).
Kubera amatsiko nari mfite yo kumenya ibiberamo nivugira ntebya nti: “Ese kuri iyi nshuro mwanyishyuriye Massage nkumva uko ikorwa nkazajya nizana?”
Uyu mubyeyi mu kajwi gatuje ati :” Genda bagukorere. ”
Yabaye nk’uworosoye uwabyukaga, dore ko nari mfite amatsiko yo kumenya ibibera muri kiriya cyumba cyihebewe n’abagabo batari bake.”
Naragiye ninjira mu nzu nini, ifite uruganiriro nsanga harimo abagabo babiri bicaye bakenyeye ibitenge ubona ko bavuye kota muri ” Sauna”, nkomeza aho bakirira abakiriya banyakira neza bambaza serivisi nshaka mbabwira ko nkeneye Massage.
Umukobwa w’inzobe, uburebure budakabije w’ikibuno gititira wambaye agakanzu k’umweru yarimo anywa icyayi cya Tangawizi arambwira ati :” Tugende ngukorere Massage tunasangiriramo iki cyayi.”
Twinjiye mu cyumba avuniramo urufunguzo, ashyiraho akaziki koroshye, karyoheye amatwi, ndangije ndamubwira nti:”Ni ubwa mbere nakwinjira muri iki cyumba, ubwo ni wowe uranyobora ibyo gukora.”
Nawe ati:”Kuramo imyenda yose, usigare wambaye uko wavutse, nurangiza uryame kuri icyo gitanda, umutwe uwushyire ahari umusego.”
N’isoni nyinshi nkuramo imyenda nari nambaye ariko nsigarama akenda k’imbere ko hasi, arambwira ati ubwo ufite isoni reka ngushyireho igitambaro cy’amazi.
Naryamye nubitse inda, atangira kunanura imitsi y’umubiri wanjye ahereye ku birenge, kugeza ku mutwe, ariko agenda ankandakanda, ari nako anyuzamo akanganiriza, nanjye ntangira gutinyuka, ari nako isoni zigabanuka, ndamuganiriza karahava.
Ubwo yari ageze aho kunanura amaboko ni amaguru yazamuye ka gakanzu yari yambaye maze akenyera igitenge ubundi azamuka ku gitanda nari ndyamyeho anyicara haraguru gato y’ikibuno ariko dukomeza tuganira, ntangira kumubaza uko bigenda iyo arimo gukorera massage umugabo kwihangana bikamunanira.
Nawe ambwira ko bavugana amafaranga atari muyo aza kwishyura ya massage, bakumvikana igiciro, umugabo yishyura icyumba cyo kuryamamo amafaranga ibihumbi 10 Frw akaba ariho bakomereza badasohotse muri iyo nzu imwe.
Mu kiganiro twagiranye n’ubwo bimwe mubyo namubazaga yansubizaga ko ari ubuzima bwe bwite aba adakeneye ko bujya hanze, yambwiye ko adashobora kubura amafaranga yaje muri aka kazi amazemo imyaka 7, mu gihe cyose yakoreye abagabo kuko azi aho integre nke zabo ziri, maze nawe akabaca amafaranga.
Ahamya ko usibye umusore wamufatiranye akibyinjiramo bakaryamana atamwishyuye kuko nawe yari afite amaraso ashyushye, ikigeretseho yamukunze, kuri ubu uwo mutego atawugwamo kuko arajwe inshinga no kubona amafaranga yo kwishyura inzu yo kubamo, ayo kurya, atibagiwe amufasha gukemura utubazo twa hato na hato.
Mu kiganiro twagiranye kandi ahamya ko 90% by’abagabo bajya muri massage bagerayo bagakenera kuryamana nawe akaba atabibasha kuko atari imashini, hakaba abo yemereye ni abo ahakaniye, kuko asanga abigiyemo cyane byatuma yica akazi yasabye agasigara ameze nk’uwaje kwicuruza.
Uretse kuba waba waramenye Imana, biragoye ko wakwinjira muri iki cyumba ngo uvemo gutyo gusa, kuko ubushagarira n’irari mu mubiri biba ari byose, kuruta uko umubiri uruhuka.