Ingabo za Afurika y’Epfo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya imitwe yitwaje, ziravugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’ubusambanyi.
Iby’iyi myitwatire byamenyekanye nyuma y’ibaruwa yinubira iyi myitwarire mibi iheruka kwandikirwa diviziyo ishinzwe ibikorwa bya ziriya ngabo ifite icyicaro gikuru i Pretoria ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Loni zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO).
Ingabo za SANDF zivugwaho imyitwarire mibi ni izikorera i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iyo baruwa ingabo za Afurika zishinjwa gutera inda abagore b’abanye-Congo, gusambana hagati yazo ndetse no guta akazi zikajya kwinezeza mu tubari.
Amakuru avuga ko hari umwe mu basirikare uheruka kwishyura umwe mu bagore b’abanye-Congo 26,000 by’ama-Rands yo kwita ku mwana babyaranye yirinda ko yamujyana imbere y’amategeko.
Andi makuru avuga ko hari abasirikarekazi b’abanya-Afurika y’Epfo baheruka kurwanira imbere y’ababakuriye bapfa umusirikare mugenzi wabo wo ku rwego rwa Ofisiye.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo biciye mu muvugizi wacyo, Siphiwe Dlamini, cyemeza ko mu basirikare bacyo bari muri RDC hari imyitwarire mibi; gusa gitanga umuburo w’uko kitazihanganira iyo myitwarire mibi.
SANDF ifite ingabo muri RDC kuva mu mwaka ushize aho zoherejwe guhashya imitwe irimo uwa M23.
Mu mwaka ushize abasirikare umunani bayo birukanwe mu butumwa barimo muri Kivu y’Amajyaruguru bazira imyitwarire mibi irimo ubusambanyi ndetse n’ubusinzi.