Akenshi na kenshi usanga abantu batizera bagenzi babo bituma bisanga bakoze amakosa akomeye yo gufata telefone zabo n’izabandi mu rwego rwo kumenya neza amabanga ya mugenzi we kuko aba atamwizeye ijana ku ijana.Uko kutizerana nibyo bituma kurakarira ibigo by’itumanaho ni bimwe mu byo usanga abantu bavuga ko telefone zabo zigendanwa zitabwa n’abandi bagakeka ko baba binjiriwe ibyo mu cyongereza bita (hacking).
Nyamara mugihe ba nyirazo bo baba bazifite, ndetse banazihamagaza bigakunda, rimwe na rimwe bikunze kugaragara ko iki kibazo nyiri telefone yacyicyemurira ubwe atagombye kwitabaza abatekinisiye mu gukora za telefone cyangwa bimwe mu bigo by’itumanaho bitewe n’icyo akoresha.
Nk’uko bigaragazwa n’imbuga z’itumanaho nka telephonesuk.co.uk n’urubuga rwa MTN-Rwanda ndetse n’itsinda Telecommunications Heritage Group (THG) ubu buryo bwo kuba telefone yawe ishobora kwitabwa n’undi muntu kandi utazi ngo si ikibazo, ahubwo ngo ni bumwe mu buryo buri wese ukoresha telefone nawe ashobora gukoresha mugihe ari ahantu atabasha gukoresha telefone cyangwa adashaka kuyitaba, ariko akaba yaha undi muntu yizeye ubwo burenganzira bwo kuyimwitabira binyuze ku yindi nomero ya telefone asanzwe akoresha ariko itandukanye n’iye, bakaba babwita Call divert cyangwa call forward mu rurimi rw’Icyongereza.
Uko call diverts ishyirwa muri telefone
Uku ni ko kohereza nimero yawe ku y’indi nimero bikorwa:
Ukanda **21* ugashyiraho nomero ushaka ko izajya ikwitabira, hanyuma ugakanda # nyuma ukemeza (Yes/OK) urugero **21*078……# (Yes/OK).
Ushobora kandi kwinjira muri telefoni yawe ukabikoreramo bitewe na telefoni ukoresha, nk’uko bigaragara kuri izi ngero:
i. Telefoni ya Sony Ericsson: Winjira ahanditse settings-call- divert calls – ukahasanga divert calls bitewe niyo ushaka ugahitamo.
ii. Nokia: setting-call setting –divert- ukemeza- ukabona Divert calls, bitewe niyo ushaka ugahitamo.
iii. iPhone: Setting-phone-call forwarding-open-ugahitamo nimero ushaka ko izajya ikwitabira.
Muri telefoni za simukadi 2 Cyangwa 3 (2 or 3 SIM card) zo winjirira muri phone- setting- call setting/calling account- ugahitamo SIM ya 1,2 cyanga 3 bitewe n’iyo ushaka ko baza kukwitabira – call divert- ugahitamo nimero ushaka ko izajya ikwitabira, bitewe niyo ushaka ugahitamo.
Kuri izi zose twavuze haruguru n’izindi iyo ugeze kuri call divert uba ushobora guhitamo igihe wifuza uwo wahaye uburenganzira ko yazajya akwitabira telefoni yawe, nk’igihe telefone yawe itariho, cyangwa se kuri telefone yose iguhamagaye ntubashe kuyitaba ako kanya.
Divert all voice call: igihe cyose telefone yawe iriho cyangwa itariho.
Divert if unreachable: igihe uhamagawe telefoni yawe ntiboneke cyangwa nticemo.
Divert if no answer: igihe uhamagawe ariko ntiwitabe ngo witabe uguhamagaye.
Divert if busy: mugihe baguhamagaye uhuze cyangwa urimo kuyivugiraho
Divert all data calls: buri wese uguhamagaye azitabwe n’uwo wahaye uburenganzira.
Iyo umaze guhitamo icyo wifuza ukanda kuri Activate – ukabona ahanditse to new number ukandikamo nomero y’uwo ushaka guha uburenganzira – ugakanda OK.
Iyo ubirangije guhera uwo mwanya wa muntu atangira kujya yitaba telefone yawe kugeza igihe uzabikuriramo.
Wabwirwa n’iki ko telefone yawe irimo Divert call? (ko abaguhamagaye boherezwa ku yindi nimero)
Birashoboka cyane ko abana bawe murugo bakinisha telefone yawe bagashyiramo call divert utabizi kandi nabo batabizi wenda nabo batabishaka, cyangwa se umuntu akabikora kuri telefoni yawe agirango ajye yumva amabanga yawe cyangwa se indi mpamvu.
Ikizakubwira ko telefone yawe irimo call divert ni uko uzabona akambi kigonze kareba hejuru kari muri telefone yawe, icyo gihe uzihutire guhita ugakuramo ukoresheje bumwe mu buryo twakubwiye haruguru.
Hari igihe kandi abantu bazakubwira ngo turaguhamagara tukitabwa n’undi, icyo gihe ntuzapfe guhakana ahubwo uzakoreshe zimwe muri za nzira twavuze haruguru zikuramo call divert bizakemuka.
Ubundi buryo bworoshye wakoresha mu kureba niba nta call divert ufite muri telefoni yawe ni ugukanda *#21# hanyuma ugakanda yes/ok.
Uko Divert call ikurwa muri telefoni
Mu gukuramo call divert hari inzira zitandukanye
Gukanda nanone #*21*nomero y’umuntu wahisemo ko azajya akwitabira # urugero #*21*078…..#
Gukanda ##002#
Ushobora nanone kwinjira muri za nzira twanyuzemo tuyishiramo wagera ahanditse call divert ugahitamo ahanditse cancel all divert. Gusa hano hari igihe telefone igusaba umubare w’ibanga (password) ugashyiramo amazeru ane (0000) ukemeza bihita birangira bikavamo.
Wamaze kandi guhitamo igihe utifuza ko wajya witabwa n’uwo utahaye uburenganzira ushobora guhitamo deactivate mu mwanya wa activate.