Mu gihe hirya no hino imiryango imwe n’imwe igenda itandukana ahanini bitewe n’uburyo umugore cyangwa umugabo atanyurwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitewe akenshi n’ubumenyi bucye, hari uburyo 5 bushobora gufasha abagiye gukora icyo gikorwa ku buryo bwimbitse bigatuma nta n’umwe uca undi inyuma.
1.Uburyo bwo kugarama
Ubu ni uburyo bukoreshwa mu gihe umugore yumva afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina yabyiteguye aho aba aryamye agaramye agatandukanya amaguru bityo umugabo akinjira mu maguru, gusa biba byiza umugore yifashishije umusego akawushyira ahagana munsi y’amatako igikorwa kikagenda neza.
2.Uburyo bwo guturuka inyuma
Iki ni igihe umugabo ashinga amavi umugore nawe agapfukama amaboko afashe hasi ariko berekeje umujyo umwe,gusa umugabo agomba kuba amufashe mu mayunguyungu. Ubu buryo butuma igitsina gabo kirushaho kubona umwanya usesuye bityo bigafasha umugore kurangiza neza mu gihe habayeho kwirekura.
3.Uburyo bwo kwibamba
Ubu buryo bwo kwibamba ni igihe umugore aryama hejuru y’umugabo ibihimba bigahura kuburyo buri wese ashobora kuyobora icyo gikorwa cy’akabariro igihe yumva atanyuzwe na mugenzi we. Ubu buryo bukundwa n’abagore kuko bituma babasha kugera ku ndunduro y’ibyishimo mu gihe babishakiye.
4.Uburyo bwo gusobekeranya amaguru
Ubu buryo bivugwa ko bugoye ku babukoze bwa mbere, ariko burushijeho kuryoshya imibonano mpuzabitsina. Bukorwa igihe umugabo aryamye agaramye ariko yahinnye ukuguru kumwe nyuma umugore akamwinjiramo asa n’uhanze amaso isura ya mugenzi we .Ubu buryo ngo akenshi ku babumenyereye bemeza ko byoroshye gusimburana kuyobora icyo gikorwa cyo gutera akabariro ariko ahanini umugore niwe ubigiramo uruhare rukomeye ngo umugabo abe yanyurwa.
5.Uburyo bumeze nk’ikiraro
Ubu buryo bukorwa igihe umugabo aba apfukamye yerekeje hagati y’amaguru y’umugore amaboko yayateruje mu mayunguyungu y’umugore kuburyo adashobora gukora hasi,ibyo ariko bisaba ubwitonzi ku bagabo bafite ibitsina birebire kuko bishobora kwangiza imwe mu imyanya myibarukiro y’umugore.
Ubushakashatsi bwakozwe bwemeza ko ubu buryo bwavuzwe haruguru butareba umugore gusa cyangwa umugabo, ahubwo keretse umwe yiyumvisemo cyane pozisiyo imwe kurusha mugenzi we, kandi ngo ni ngombwa ko mu gutera akabariro ku babifitiye uburenganzira bagomba kujya babiganiraho mbere y’uko bajya kwinjira muri icyo gikorwa.