Mu gihe igihugu cy’uburusiya gikomeje intambara muri Ukraine, iki gihugu cyaburiye ibihugu bituranye na yo birimo Sweden na Finland ko nibiramuka byinjiye mu muryango NATO bizahura n’akaga gakomeye nk’ibiri kuba kuri Ukraine.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya yahaye umuburo Sweden na Finland ko nibishaka kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga. Hari amakuru avuga ko umugambi wa Putin ari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye nabwo bukabibuza kujya muri OTAN.
Maria Zakkarova yavuze yagize ati: “u Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu.“
Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN. Sweden na Finland nibyo bihugu bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.
Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.
Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter bugira buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare.”
Mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN. Ubwoba buri ku isi hose muri iki gihe ni uko Ukraine ishobora gufatwa n’ubutegetsi bwa Putin mu minsi micye iri imbere.
Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 26, Gashyantare, 2022 ingabo z’u Burusiya zanjiye mu murwa mukuru wa Ukraine witwa Kiev ziturutse mu byerekezo bitandukanye, urugamba rurahinana ariko abasirikare ba Ukraine bagerageza kwihagararaho.
Dailymail yanditse ko hari indege y’ingabo z’Abarusiya yahanuwe irimo abasirikare 300. Perezida wa Ukraine witwa Zelensky yavuze ko we n’ingabo ze batari bumanike amaboko, ngo bararwana kugeza ku wa nyuma.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye abaturage be ko bagomba gucyenyera bagakomeza kuko intambara igeze ahakomeye. Yababwiye ko mu ijoro ryacyeye ibintu biri buze kuba bikomeye, ubwo ingabo z’u Burusiya ziraba zigeze mu Murwa mukuru rwagati.
Mu mirwano ikomeye, izi ngabo zihagazeho uko zishoboye zihangana n’abasirikare b’u Burusiya nabo bariye karungu. Perezida Zelensky yasabye abaturage be gukomeza kuba maso no guhaguruka bagahangana n’umwanzi, ntibamanike amaboko.