Abashyikiranaga hagati y’u Burusiya na Ukraine barangije ibiganiro byabo bya mbere imbonankubone mu byumweru birenga bibiri byaberaga Istanbul muri Turkiya, aho Moscou yavuze ko yiteguye “kugabanya bishoboka” ibikorwa bya gisirikare hafi y’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv ndetse n’umujyi wa Chernihiv uherereye mu majyaruguru.
Minisitiri w’ingabo wungirije Alexander Fomin yavuze ko iki cyemezo kigamije “kongera icyizere” mu biganiro bigamije guhagarika imirwano, kubera ko ku wa kabiri abashyikirana bahuye imbonankubone nyuma y’ibiganiro byinshi byananiranye.
Fomin yavuze ko Moscou yafashe icyemezo cyo “guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu cyerekezo cya Kyiv na Chernihiv” nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Ku ruhande rwa Ukraine, abashyikirana bavuze ko bafite ubushake bwo kwemeranya ku kutabogama, kimwe mu bintu by’ingenzi u Burusiya busaba, nihaba amasezerano mpuzamahanga aho ibindi bihugu bizishingira umutekano wa Ukraine.
David Arakhamia, umuvugizi wa Ukraine, yabwiye abanyamakuru ati: “Turashaka uburyo mpuzamahanga bwo kwizeza umutekano aho ibihugu bizawishingira bizakora mu buryo busa n’ingingo ya gatanu ya NATO ndetse bikarushaho.”
Arakhamia kandi yavuze ko guhura kwa ba perezida ba Ukraine n’u Burusiya bishoboka, kandi ko mbere y’amasezerano ya nyuma yose bagirana n’u Burusiya, hagomba kubaho amahoro yuzuye muri Ukraine.