Igisirikare cy’u Burusiya kuri uyu wa 25 Werurwe 2022 cyongeye gutangaza umubare w’abasirikare bacyo cyemera ko bamaze gupfira mu ntambara irimo kubera muri Ukraine.
Umuyobozi w’ibikorwa by’igisirikare cy’u Burusiya, Colonel General Sergey Rudskoy yatangaje ko abasirikare babo bamaze gupfira muri iyi ntambara ari 1351, mu gihe abandi 3,825 bakomeretse.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, bibyemeza, Col. Gen. Rudskoy yagize ati: “Ku bw’ibyago, muri iki gikorwa cyihariye cy’igisirikare, hari abavandimwe bacu twabuze. Kugeza ubu, abasirikare 1351 barapfuye, 3825 barakomeretse.”
Igisirikare cy’u Burusiya kandi kivuga ko kimaze kwica abasirikare ba Ukraine 14,000, abandi 16,000 bakaba barakomerekeye muri iyi ntambara. Iki gisirikare gitanze aya makuru mu gihe icya Ukraine cyo kivuga ko kugeza kuri uyu wa 25 Werurwe 2022 kimaze kwica cyangwa gukomeretsa abasirikare b’u Burusiya 15,800, abacyo bamaze kwicwa bakaba ari 1300.
Ku ngabo z’u Burusiya zimaze kwicirwa muri iyi ntambara, umuryango NATO w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi wemeza ko abari hagati y’7,000 na 15,000 ari bo bamaze kwicwa.
U Burusiya bwaherukaga gutangaza umubare w’abasirikare babwo biciwe muri iyi ntambara tariki ya 2 Werurwe 2022. Icyo gihe bwemezaga ko ari 498. Ukraine yo yaherukaga gutangaza abayo bishwe kugeza tariki ya 12 Werurwe, yemeza 1300.