Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika byamaganye kuba ku wa kabiri umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya yanze kuvuga ko icyo gihugu kitazakoresha intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu ntambara cyagabye muri Ukraine.
Dmitry Peskov yabwiye CNN ko intwaro nk’izo zishobora gukoreshwa mu gihe Uburusiya bwaba bwugarijwe n'”ibyago ku kubaho” kwabwo. Uburusiya ni bwo bufite ububiko bwa mbere bunini cyane ku isi bw’imitwe yo gushyirwaho (gucomekwaho) ibisasu bya nikleyeri.
Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Amerika John Kirby yavuze ko amagambo y’Uburusiya ku ntwaro kirimbuzi “ateye inkeke”. Yabwiye abanyamakuru ati: “Ntabwo ari uburyo burimo gushyira mu gaciro igihugu cy’igihanganye gitunze intwaro kirimbuzi gikwiye gukora”
Ariko Bwana Kirby yongeyeho ko abategetsi bo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika “ntibarabona ikintu na kimwe cyatuma dufata umwanzuro ko ducyeneye guhindura aho duhagaze mu igenamigambi ryacu ry’ubwirinzi”.
Yongeyeho ati: “Buri munsi tugenzura ibi uko dushoboye kose”. Leon Panetta wahoze ari Minisitiri w’ingabo w’Amerika na we yanenze amagambo ya Peskov.
Panetta yabwiye CNN ati: “Simbona ukuntu wabibona mu bundi buryo butari ubuteje inkeke igihe Uburusiya burimo gushakisha urwitwazo rushoboka rwo gukoresha intwaro za nikleyeri zo mu cyiciro giciriritse”.
“Kandi mu by’ukuri bukabishingira ku kintu kitari ukuri na gato cyuko hari ukuntu Uburusiya bwugarijwe. Ntekereza ko ibyo biteye guhangayika bya nyabyo ku kuba Uburusiya burimo no gutekereza ko icyo kintu cyashoboka.
“Sinzi niba ibyo bizabaho. Ndacyatekereza ko Putin agomba guhangayikishwa n’ukuntu Amerika yabyitwaramo kandi agomba guhangayikishwa no kurokoka kwe na we ubwe”.
Ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri, Bwana Putin yategetse ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zishyirwa mu buryo bwo kuryamira amajanja bwihariye, ariko abategetsi bo mu nzego za gisirikare b’i Burayi n’Amerika nyuma bavuze ko batabonye ikimenyetso na kimwe gikomeye cyuko ibisasu bikaze by’Uburusiya n’amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja birimo gukusanywa.