Umujyanama wa Leta Ukraine, Oleksiy Arestovich, yatangaje ko u Burusiya buzemera imishyikirano yo guhagarika intambara bitarenze muri Gicurasi 2022 ari uko yabanje kubusya.
Arestovich yabitangaje kuri uyu wa 14 Werurwe 2022 ubwo yatangaga amakuru mashya kuri iyi ntambara imaze ibyumweru bikabakaba bitatu itangiye. Uyu mujyanama wemeza ko ingabo za Ukraine ziri kwitwara neza kuri uru rugamba, abona nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri ibi bihugu byombi bishobora kugera ku masezerano y’amahoro.
Ariko ngo nibitabaho, abarwanyi baturuka muri Syria na bo bashobora kwinjira muri iyi ntambara, bafasha Abarusiya. Arestovich yavuze ko bose bazabasya, hanyuma bakabona kwemera aya masezerano bitarenze mu ntangiriro za Gicurasi 2022.
Yagize ati: “Ntekereza ko bitarenze intangiriro za Gicurasi tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro. Vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, ingabo zigende cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria. Aho natwe tuzabasya, maze habeho amasezerano y’amahoro muri Mata cyangwa mu mpera zaho.”
Kuva iyi ntambara yatangira tariki ya 24 Gashyantare 2022, Ukraine n’u Burusiya bimaze kugirana ibiganiro inshuro eshatu ariko byose nta kinini byagezeho kuko ntibyigeze bihagarika intambara. Buri ruhande rwanga ibyifuzo by’urundi.