The Ben na Pamela basezeranye mu mategeko ku itariki 31 Kanama 2022, Ni umuhango wabereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Kuva ubwo kugeza ubu hari gushakwa ibyangombwa (VISA) ya Pamela kugira ngo asange The Ben babone gukora ubukwe.
Dusubije amaso inyuma tukareba uko umunsi wo gusezerana wari umeze waranzwe no gukumira itangazamakuru nubwo byanze bigasakara na mbere y’umuhango nyirizina. The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.
Ni umuhango bifuzaga ko uba mu ibanga rikomeye, ndetse abatumiwe bamburwaga telefoni mu rwego rwo kwirinda ko amafoto yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitangazamakuru.
Icyakora byaranze, amafoto atangira gukwirakwira na mbere y’uko umuhango utangira. Aba bombi basezeranye nyuma y’uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera. Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.
VISA itwara amezi hagati ya 6 na 12, Pamela amaze igihe ashaka ibyangombwa byo kwemererwa gukandagira ku butaka bw’Amerika buri mu butaka bwifuzwa n’abo mu bihugu bifite amikoro make bamwe bagatabaruka batageze ku nzozi zo kuharebesha ijisho.
Ubundi VISA ya Pamela yakabaye yarabonetse iyaba ari nko kugenda agiye kwiga. Ariko kuko ari ukugenda agiye kuba umugore wa The Ben ufite ubwenegihugu bw’Amerika, bifata nibura amezi ari hagati y’atandatu n’umwaka. Uhereye ku itariki 31 Kanama 2022 kugeza ku itariki 31 Kanama 2023 umwaka uzaba ushize. Bivuze ko igihe cyo kubona VISA Pamela aragikozaho imitwe y’intoki. Akimara kubona VISA azahita asanga umugabo we muri Amerika bityo batangire kwitegura ubukwe bari kumwe.
Marriage Visa cyangwa se Fiancé Visa kuyibona bisaba kuzuza ibisabwa Kuba The Ben afite ubwenegihugu bw’Amerika ntibihagije ko azana Pamela mu buryo bworoshye.Umunyamerika ushakanye n’umunyamahanga cyangwa se umunyamahanga agashaka umunyamerika akaba yifuza kujya gutura muri Amerika bica mu nzira zemewe n’amategeko ariko bikunze kwihuta kurusha ubundi buryo bwo kujya muri Amerika.
Kuyisaba nabwo hari igihe utayibona iyo wakoranye n’umuntu utabisobanukiwe kuko kwibeshya gato bikuganisha kuyibura. Bivuze ko bisaba ubwitonzi mu gihe uri gushaka VISA yo gusanga umugabo wawe cyangwa se umugore wawe. Ku rububa rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibigenderwaho mu gutanga VISA yo kujya kubana n’uwo mwashyingiranwe.
Uburyo bwo kwinjira muri Amerika ku mugabo cyangwa se umugore busobanura neza ibigenderwaho na buri wese ubyifuza. Hari inyandiko wuzuza (Petition for Alien Relative) yerekana isanomuzi ufitanye n’uw’uzakwishingira niba ari umuvandimwe cyangwa se umugabo wawe. Hano birumvikana ko The Ben azishingira Pamela kuko babaye umwe mu bijyanye n’amategeko. Iyi nyandiko izwi nka I-130 yuzuzwa biciye kuri Department of Homeland Security (DHS) na U.S. Citizenship and Immigration Services (USCIS).
Iyi nyandiko rero iba yerekana ko wakoze ubukwe cyangwa se wagiye mu murenge ugashyingiranwa n’ugiye kukwishingira. Hano nabwo uwuzuza iyi nyandiko asabwa kwerekana ibyangombwa byo gushyingiranwa (Marriage Certificate) imwe itangwa binyuze ku rubuga Irembo yerekana ko washyingiwe.
Kubera ko habaho ubutekamutwe kuri ibi byangombwa rero ushaka kujya muri Amerika asaba Visa muri Ambasade y’Amerika iri mu gihugu cye ndetse akanahatwa ibibazo. Birumvikana iyo ubeshya kugufata biroroha. Mu kuzuza iyi nyandiko kandi unashyiraho ibyangombwa byerekana amafaranga utunze muri banki (bank statement), ubwishingizi, ushyiraho amafoto yawe magufi kandi ukanongeraho cya cyangombwa cy’uko washyingiwe byemewe n’amategeko.
Mu kuguha Green Card Visa inzego zikora muri Ambasade zitondera kureba niba wowe n’uwo muzabana mufitanye gahunda bitari ukubeshya. Hano hanarebwa niba mwarahuje umutungo. Byumvikana ko mwarakoze isezerano ritavanga umutungo byagorana kubona iyi VISA. Banasuzuma umutungo ushaka Visa afite yaba amazu, ibibanza, amashyamba , imodoka n’ibindi ku buryo bikunze kugorana iyo nta mikoro wibitseho.
Kuri iyi nyigo unashyiraho icyerekana ko mubana. Iyo mutabana mwandika ibaruwa mwembi mukayisinyaho isobanura impamvu muba ahatandukanye. Kuri iyi ngingo The Ben na Pamela bizaborohera kuko banyuzamo bakabana igihe kirekire mu nzu imwe.
Ku rundi ruhande The Ben nawe asabwa kuzuza inyandiko yerekana ko azishingira Pamela kandi akagaragaza ubushobozi bwo kuzamutunga kuko aba atagiye kubera umusaraba igihugu. Ni inyandiko yitwa Affidavit of Support yuzuzwa ugasinya wemera ko wishingiye uwo ugiye kuzana. Ni amasezerano akubiyemo ibintu byose utunze byerekana ko uzabasha gutunga uwo ugiye kuzana muri Amerika. Aya masezerano agira agaciro kugeza ku myaka 10 uwo wazanye nawe akaba atakikubarwaho. Ubukwe bwa The Ben buzabera aho atuye muri Arizona
The Ben yahoze atuye muri Chicago. Mwagiye mubyumva kenshi ko yavugaga Chicago iyo yabaga abajijwe aho atuye. Kuri ubu yimukiye muri Arizona ari naho hazabera ubukwe.
Kwitabira ubukwe bizagorana ku nshuti z’akadasohoka zakuranye na The Ben bakaba ubu bagowe n’ubuzima. Hari VISA zihabwa abitabira ubukwe zitwa B-VISA zihabwa abashaka kwitabira ubukwe bw’inshuti cyangwa se umuvandimwe wabo utuye muri Amerika
Duhereye aha rero niho ruzingiye, Kugira ngo uhabwe iyi VISA bisaba kuba ufite Pasiporo ikora, ukaba utarakatiwe n’inkiko ndetse ukerekana ko ufite ubushake bwo kuzataha ntuhame muri Amerika.
Kubera ko abenshi babanye na The Ben bamwe batarakandagira muri Amerika bizagorana kubona ibyangombwa kuko Amerika iba ifite impungenge ko bahageze batagaruka. Bagenda muti wa mperezayo nka za hene. Ariko rero mama wa The Ben n’abandi azishingira bazataha ubu bukwe kuko ntabwo bakwima umubyeyi VISA yo gutaha ubukwe bw’umwana we. Biri mu bintu Amerika yitaho cyane.
Kugorana mvuga abazi neza uruganda rw’imyidagaduro rwa hano mu Rwanda barahita bumva ingingo irebana no kwerekana umutungo ushaka B2 VISA yifuza. Hano werekana ko utunze amafaranga Atari mu nsi ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nibura kugira ngo wemererwe gusaba VISA ndetse hari n’igihe ibazwa rigutsinda ugasubiza amerwe mu isaho.
The Ben iyo akorera ubukwe mu Rwanda bwari kuzamara ukwezi buvugwa kubera ko ari umuhanzi ukunzwe cyane kandi wagiye yandika amateka mu bihe bitandukanye muri muzika nyarwanda. Ibyo The Ben yakoze byaciye akagozi kari kariziritse ku bahanzi nyarwanda.
Src: Inyarwanda