Nibura Abarundi 52 barikanwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane ushize. Aba bari binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, aho abayobozi b’u Rwanda bavuga ko aba bahabaga nta byangombwa bafite. Abenshi muri bo ni abahoze ari impunzi bari batashye bava mu nkambi ya Mahama iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi i Kirundo (mu majyaruguru y’u Burundi) abitangaza, abo bireba bakomoka muri komini ya Busoni (46), Bugabira (2), Giteranyi (3) zo mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’iburasirazuba) n’umwe uvuga ko akomoka mu ntara ya Cibitoke (amajyaruguru y’uburengerazuba). Uyu avuga ko atazi neza komini yavukiyemo.
Amakuru agera ku rubuga sosmediaburundi dukesha iyi nkuru avuga, ngo uyu mugabo uvugwa avuga ko nyina ari Umunyarwandakazi mu gihe ise ari Umurundi.
Ubuyobozi bwa Komini ya Busoni, bwakiriye aba bantu, butangaza ko bose bamaze kujyanwa mu midugudu bakomokamo uretse uwo muri Cibitoke, “kubera ko atakibuka aho yavukiye”.
Ubuyobozi bwa komini ya Busoni buvuga ko bufatanya neza n’u Rwanda mu guhana abantu badafite uburenganzira bwo gutura ku ruhande rumwe cyangwa urundi.
Abenshi mu birukanwe bavuga ko baje mu Rwanda baje gushaka akazi.
Umwe muri bo yagize ati: “Hariya, twunguka byinshi ugereranije no mu Burundi. Nk’urugero, umukozi wo murima yinjiza amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda ku munsi. Ni inshuro zirenga ebyiri z’agaciro k’ifaranga ry’u Burundi, ”
Barasaba ko hashyirwaho guichet imwe ku mupaka kugira ngo yorohereze urujya n’uruza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, nk’uko bimeze mu ntara za Ngozi na Muyinga.
Iyi nkuru yibutsa ko benshi mu batahutse ari abahoze ari impunzi zavuye mu nkambi ya Mahama mu Rwanda bari baratashye.