Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine Dmytro Kuleba uri mu ruzinduko mu Rwanda basinyana amasezerano yerekeye iby’ubujyanama mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.
Dmytro Kuleba yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi mu ruzinduko rw’umunsi umwe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko aba baminisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubujyanama mu bya politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.
Mu butumwa Kuleba yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yaganiriye na Dr Biruta ku bijyanye na gahunda ya Perezida Zelensky yerekeye umugambi w’amahoro ukubiyemo ibijyanye no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, umutekano mu by’ingufu, gufunguza imfungwa z’intambara no gutahukana abaturage u Burusiya bwatwaye bunyago.
Yagize ati “Turashaka guteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere, ubwubatsi, uburezi n’ibijyanye n’imiti. Ukraine izafungura ambasade mu Rwanda.”
Uruzinduko Dmytro Kuleba yagiriye mu Rwanda ruje rukurikira urwo yagiriye muri Ethiopia, ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi aho yahuye n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Comores uyoboye uyu muryango, Azali Assoumani.
Kuleba yabwiye Azali Assumani na Musa Faki Mahamat kuri gahunda ya Ukraine yo gutsura umubano n’ibihugu bya Afurika, witezweho kubyara amahirwe menshi ku mpande zombi, ku bikorwa by’ubucuruzi n’abaturage.
Ni kenshi mu Rwanda bimwe mu bihugu byugarijwe n’umutekano muke abayobozi baby bageraga mu Rwanda nyuma rugahita rwohereza ingabo muri icyo gihugu kubungabunga umutekano aho twavuga nka Mozambique na Centrafrique ndetse kuri ubu hakaba hibazwa koko niba Leta y’u Rwanda yaba igiye kohereza ingabo muri Ukraine ikomeje intambara n’Uburusiya.