Amakuru ava mu buyobozi bwa Ruhago mu Rwanda avuga ko biteguye isaha iyo ari yose kuba bakwakira Shampiyona Nyafurika y’Umupira w’Amaguru mu gihe cyose CAF yaramuka ibagiriye icyizere cyo gusimbura Kenya mu irushanwa rizakinwa mu ntangiriro za 2025.
Shampiyona Nyafurika ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, biteganyijwe ko izakinirwa mu bihugu bitatu; Uganda, Tanzania na Kenya guhera tariki ya 1-28 Gashyantare 2025.
Aha ariko mu gihe ibindi bihugu byamaze kubona nibura stade imwe izakira iyo mikino, Kenya yo iracyari inyuma mu myiteguro aho Stade ya Kasarani yatanzwe igisigaje byinshi byo gukorwaho nyamara yarahawe itariki ntarengwa ya 31 Ukuboza.
Umwe mu bayobozi ba Siporo mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko igihugu kiryamiye amajanja ko isaha n’isaha cyakwakira iri rushanwa kiramutse gihawe aya mahirwe.
Ati ” Urebye ntabwo twari twabwirwa neza ko tuzakira iri rushanwa, gusa twatangiye kwitegura ibishoboka kugira ngo tudatungurwa.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko tariki ya 16 na 17 Ukuboza hari Inama ya Komite ya CAF itegerejwe ishobora kuzafatirwamo imyanzuro ya nyuma ko Kenya ishobora kwakwa kwakira CHAN 2024.
Iki gihugu cyahawe kugeza tariki 31 Ukuboza ngo kibe cyatanze Stade yemewe kizakiriraho iri rushanwa nubwo kugeza ubu bikiri kure.
Minisitiri wa Siporo muri Kenya, Kipchumba Murkomen, aherutse gutangaza ko hari icyizere ko iri rushanwa igihugu cye kizaryakira ariko amakuru aca n’amarenga ko binanze hahangwa amaso kwakira CAN 2027 na yo izabera muri ibi bihugu.
Leta ya Kenya yarangije gushyiraho akanama gategura iri rushanwa, kayobowe na Nicholas Musonye wahoze ari Umunyamabanga wa CECAFA, aho yungirijwe na Hussein Mohammed uheruka gutorerwa kuyobora Federasiyo.