Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirashinja icy’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bitero M23 iheruka kugaba ku birindiro by’Ingabo zacyo mu Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Igitero Igisirikare cya Congo gishinja icy’u Rwanda kugiramo uruhare ni icyagabwe mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022. Ni igitero cyagabwe ku birindiro by’Ingabo za Congo mu duce twa Tchanzu na Runyoni ho muri Teritwari ya Rutshuru, gikozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
FARDC mu itangazo yasohoye ryashyizweho n’Umuvugizi wayo wungirije, Gen de Bde Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yavuze ko iki gitero yagifatiyemo Abasirikare babiri b’u Rwanda. Mu bo yavuze harimo uwitwa Habyarimana Jean-Pierre ufite ipeti rya Adjudant (warrant Officer) na Uwajeneza John w’ipeti rya Private. Bombi ngo babarizwa muri brigade ya 65, muri batayo ya 402 y’ingabo z’u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashyize hanze itangazo ryamagana ibyavuzwe n’Igisirikare cya Congo, avuga ko ibishinjwa u Rwanda nta shingiro bifite.
Rigira riti “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.”
Itangazo rye rivuga ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ko hari abantu babiri bafashwe bagabye igitero mu bice bitandukanye bya RDC, ari abasirikare b’u Rwanda, atari ukuri. Yavuze ko amazina y’abo bagabo babiri yatangajwe n’Ingabo za Congo hamwe n’inzego z’ubutasi yigeze gukomozwaho mu biganiro byahuje inzego z’ubutasi ku mpande zombi i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2022.
Yakomeje agira ati “Itsinda ry’inzego z’ubutasi rihuriweho ntabwo ryigeze ryemererwa kubahata ibibazo kugira ngo hakorwe isesengura rihuriweho nk’uko bisanzwe bigenda.”
Yongeyeho ati “ RDF ntabwo ifite umusirikare n’umwe ufite amazina yatangajwe mu itangazo. Ibi ni uburyo bwo kuyobya abantu binyuze mu kugaragaza abantu bafashwe mu buryo butazwi mu gihe kirenga ukwezi, bakaberekana nk’abafashwe tariki 28 Werurwe 2022.”
Guverineri Habitegeko yakomeje hari itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka, EJVM, rihuriweho n’u Rwanda na RDC ku buryo mu gihe habayeho ikibazo nk’iki ribikurikirana. Yasabye iryo tsinda gukora iperereza kuri ibyo birego bidafite ishingiro bishinjwa RDF.
Ku rundi ruhande, M23 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abo FARDC yerekanye nk’abasirikare b’u Rwanda bafashwe, ari abashumba atari abasirikare. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, M23 yashyize hanze amasezerano y’ibanga yagiranye na Guverinoma ya RDC mu 2020 agaragaza ibyo Leta ya Tshisekedi yemeye kugira ngo ibitero bihagarikwe.
Aya masezerano yasinywe muri Nzeri 2020 ubwo itsinda rihagarariye M23 ryahuraga n’abahagarariye Leta mu Murwa Mukuru i Kinshasa, bagasezerana ko abarwanyi ba M23 bagera ku 6000 bazinjizwa mu ngabo haherewe ku bakiri bato naho abakuze bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe. Ibi bikorwa byagombaga gukorwa bitwaye 1.334.605 $.