Umuryango Human Rights Watch (HRW), uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu wongeye kunenga u Rwanda, uvuga ko ubwo rugiye kwakira inama ya CHOGM, ruzafata rugafunga inzererezi n’abandi bafite imyitwarire idahwitse.
Human Rights Watch ivuga ko iyo u Rwanda rugiye kwakira inama cyangwa ibikorwa binini rufunga inzererezi, abazunguzayi, abasabiriza n’indaya kugira ngo Umujyi wa Kigali, ugaragare ko usukuye kandi utekanye. Aba ngo bafungirwa mu bigo by’inzererezi n’ibindi binyurwamo by’akanya gato bizwi nka Transit Centers.
Ibi ngo bizanakorwa ubwo u Rwanda ruzaba rugiye kwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza izwi nka CHOGM izaba guhera tariki 20 Kamena 2022.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, abinyujije kuri Twitter, yasubije uyu muryango ko uba ushaka gutera ubwoba no gushaka abawupfukamira kandi ibyo bitabarizwa mu Rwanda.
Yagize ati “Human Rights Watch iba ishaka Abanyafurika bahindanye, bapfukamye, basabiriza. Ibyo twe ntitubikora hano. Mushake undi mubuza amahwemo”.
Si ubwa mbere Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufungira abo bantu mu kigo kinyurwamo by’akanya gato cyizwi nko ‘Kwa Kabuga’ i Gikondo, bakabaho ubuzima bubi burimo gukubitwa n’ibindi.
Muri Nzeri umwaka ushize, u Rwanda rwavuze ko ari umugambi w’igihe kirekire wa Human Rights Watch ugamije guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda, hagendewe ku birego bidafite ishingiro.
Icyo gihe Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter yagize ati “Raporo ya Human Rights Watch ni uburyo bwacuzwe neza bugamije kwangiza urwego runaka rw’ubukungu bw’igihugu hitwajwe ibirego bihimbano. Ubwo bwangizi ntacyo buzageraho kuko ibyo birego atari ukuri”.
Uyu muryango umaze imyaka ine uhagaritswe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kirekire utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, nyamara hakorwa iperereza rikagaragaza ko atari ko biri.
U Rwanda rujya guhagarika imikoranire na wo mu 2018, wari uherutse gusohora raporo wari wise ‘All Thieves Must Be Killed” [ugenekereje mu kinyarwanda ni “abajura bose bagomba kwicwa”], aho yavugaga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, Inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro.
Mu iperereza Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yahise ikora, yasanze abavugwaga ko bapfuye ari bazima ndetse bamwe mu babitswe barigaragaza.
Imikorere ya Human Rights Watch yakunze kunengwa n’abantu batandukanye, aho akenshi ifatwa nk’iba igamije kugaragaza byacitse aho bitari no kuba igikoresho mu nyungu za politiki.