Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rukomeje kubona inyungu ikomeye mu mikoranire n’amakipe ya Arsenal F.C yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bitandukanye n’uko hari abavuga ko amafaranga ashorwamo atari akwiye, ndetse ko ruteganya kwinjira mu mikoranire n’indi kipe ikomeye atatangaje izina.
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinyanye na Arsenal amasezerano y’imyaka itatu, agamije kumenyekanisa u Rwanda nk’icyerekezo cy’ishoramari n’ubukerarugendo.
Mu 2019 hafashwe icyemezo cyo kuyongera, binatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo Arsenal F.C yamurikaga umwambaro mushya.
Nyuma yaho, ku wa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yabajijwe ku bufatanye na Arsenal mu kumenyekanisha Rwanda, binyuze muri Visit Rwanda.
Ati “Twagize ubufatanye bwiza na Arsenal, bugenda burushaho kuba bwiza, abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w’abantu babashije kumenya u Rwanda kubera bwo, umubare w’abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda, birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanye.”
“Hari icyo twashoye muri ubu bufatanye, kandi turimo kubonamo byinshi kurushaho. Yego abantu bamwe baravuga ngo oya, kandi abantu bitwara gutyo si uko batabizi cyangwa se hari icyo babura, ni ugufata ibintu nabi ngo u Rwanda rurimo gupfusha ubusa amafaranga… ni nde wabikubwiye? Ni njye uzi ayo twashoyemo, ni njye uzi ayo tuvanamo, none urashaka kumbarira inkuru, ugashaka ko abantu bakwizera kurusha uko bashobora kunyizera.”
Perezida Kagame yanavuze nk’umufana wa Arsenal F.C, uko ikipe irushaho kwitwara neza igana ku gikombe cya shampiyona, biri no mu nyungu z’u Rwanda.
Kuri ubu Arsenal ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 60 nyuma y’imikino 25, ikurikiwe na Manchester City ifite amanota 55.
Ni ibintu Perezida Kagame yavuze ko byazana inyungu ikomeye mu bufatanye bw’impande zombi.
Perezida Kagame yakomeje ati “Ni na yo masezerano dufitanye na Paris Saint Germain, harimo aho bitandukaniye ariko bijya gusa, tugiye no kugira indi kipe izwi cyane mu mupira w’amaguru, rero nimubona dukorana n’ikipe imwe, hakaza indi, mujye mumenya ko tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari uguta amafaranga.”
Ntabwo Perezida Kagame yatangaje ikipe iri kuganira n’u Rwanda ku buryo impande zombi zagirana imikoranire. Gusa kuva u Rwanda rwasinyana amasezerano na PSG hamwe na Arsenal, bivugwa ko amakipe atandukanye y’i Burayi yatangiye kurwegera arusaba ko bakorana.
Amakuru atugeraho ahamya ko ikipe nshya u Rwanda rwaba rugiye gukorana nayo ishobora kuba ari iyo mu Budage ndetse ko amahirwe menshi yaba ari FC Bayern Munich.
Bivugwa ko mu minsi ishize ubwo habaga imikino y’Igikombe cy’Isi, bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bahuye n’abayobozi ba Bayern Munich, baganira ku buryo bw’imikoranire.
Uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, muri Kanama 2019 yatangaje ko hari amakipe menshi yegereye u Rwanda ashaka imikoranire.
Ati “Guverinoma yegerewe n’amakipe yagaragaje inyota y’uko habaho imikoranire ishingiye kuri siporo. Icyakora nta biganiro birabaho ngo hagire icyemezwa.”