Guverinoma y’u Rwanda izahagarika kwandika moto zikoreshwa na lisansi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali muri Mutarama 2025, hakazajya handikwa izikoreshwa n’amashanyarazi gusa, mu rwego rwa gahunda ya guverinoma yo gukoresha uburyo burambye butangiza ikirere.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yemeje iyi politiki mu rwego rwo guharanira uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bisukuye kandi bitagira ingaruka ku kirere.
Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri w’Ibikorwaremzo, Dr Jimmy Gasore, yagize ati: “Ntabwo tuzandika moto za lisansi zo gutwara abantu muri Kigali. Moto zikoreshwa n’amashanyarazi gusa ni zo zizafatwa nk’izemerewe gutwara abantu mu buryo bw’ubucuruzi.”
Minisitiri Gasore yerekanye ibyiza by’iki gikorwa, avuga ko isoko rya moto zikoreshwa n’amashanyarazi n’ibikorwa remezo bihari bihagije muri Kigali byashyigikira iyi gahunda nshya.
Minisitiri yasobanuye ko iyi politiki itagira ingaruka kuri moto zisanzwe zikoreshwa na lisansi, zizakomeza gukora nta nkomyi. Yongeyeho ati: “Iyi ni yo mpamvu duteganya ko nta ngaruka mbi zizabaho mu bukungu.”
Iki cyemezo kandi gica intege itumizwa rya moto zidakoreshwa n’amashanyarazi mu gutwara abantu, rihuza n’ingamba zagutse z’u Rwanda.
Juliet Kabera, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda (REMA), yashimangiye inyungu z’ibi, avuga ko moto z’amashanyarazi nta myuka yangiza ikirere zisohora.
Kabera yagize Ati: “Hariho abakinnyi benshi mu bidukikije bya moto y’amashanyarazi. Amagare y’amashanyarazi yombi yangiza ibidukikije kandi ahendutse. ”
Yasabye ko hahindurwa imitekerereze hakajya hagurwa moto z’amashanyarazi, ashimangira ko bifasha kuzigama amafaranga ndetse bitagira n’ingaruka ku bidukikije.
Politiki nshya izemerera moto zisanzwe zikoresha lisansi gukomeza gukora kugeza igihe zizarangirira nubwo zizakomeza gukurikiza ibipimo ntarengwa by’ibyuka bihumanya zisohora.
Muri Kamena 2021, u Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), batangiye gahunda yo kugabanya buhoro buhoro moto zikoreshwa na lisansi bashishikariza kwimukira mu gukoresha izikoreshwa n’amashanyarazi, hagamijwe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Muri icyo gihe, moto zirenga 100.000 zari zanditswe mu gihugu hose, 46.000 zikora nka tagisi, harimo 26.000 muri Kigali honyine. Izi moto zigira uruhare runini mu guhumanya ikirere no kwangiza ibidukikije.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku ngaruka zo kuzamura moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda zagaragaje ko amafaranga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda ashobora kuzigamwa buri mwaka bitewe no kugabanya peteroli itumizwa.
Kugeza ubu, u Rwanda rukoresha hafi miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli, mu gihe moto z’amashanyarazi zasaba miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka ku mashanyarazi atunganyirizwa mu gihugu.
Hafi ya 20% by’ingendo zose muri Kigali zikorwa na taxi moto zikoreshwa na lisansi, igira uruhare runini mu kwangiza ikirere no gusohora ibyuka bihumanya ikirere. Gahunda ya leta yo gutera inkunga ibikorwa byo guhangana n’iyangirika ry’ikirere (CNFS), yatangiye ku itariki ya 17 Ukwakira, igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu 2030 ikanatanga ingamba zo gukurura ishoramari mu kurinda ibidukikije, no koroshya imisoro ku bikorera kugirango bagire uruhare mu bikorwa bitangiza ikirere.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ry’ubukungu ivuga ko mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda nshya u Rwanda rumaze gutanga inkunga nko gukuraho imisoro ya gasutamo ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi bitumizwa mu mahanga nka moto n’imodoka z’amashanyarazi, mu rwego rwo kwiyemeza kugabanya ibyuka bihumanya ikirere nk’uko Minisiteri y’imari n’igenamigambi ry’ubukungu ibitangaza.