Umuryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera wo muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika Lantos Faundation wasabye guverinoma y’u Bwongereza gukurikirana bamwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda harimo Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Col. Jeannot Ruhunga ndetse n’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Johnson Busigye.
Impamvu uyu muryango utanga usaba u Bwongereza gufatira ibihano aba bayobozi, ngo ni ukubera itabwa muri yombi rya Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba gusa uburyo yatawe muri yombi byavugishije benshi aho bavugaga ko yashimuswe gusa Busingye Johnson yasobanuye ko nta ruhare Leta y’u Rwanda yagize mu kuza kwa Rusesabagina, avuga ko ahubwo uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko yashutswe n’inshuti ye yakorwagaho iperereza na RIB, yisanga muri iki gihugu.
Nk’uko bigaragara mu itangazo Lantos yasohoye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, ubu busabe ibushingira ku mpaka ziherutse gukorerwa mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza tariki ya 8, aho bamwe mu badepite basabiye Busingye na Ruhunga gufatirwa ibihano kubera Rusesabagina.
Kuri Busingye, aba badepite basabye ko atakwemerwa nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, mu gihe bamuvuga muri iyi dosiye ya Rusesabagina. Iyi nshingano nshya Busingye yayihawe muri Nzeri 2021, gusa ntabwo aratanga impapuro zimwemerera kuzitangira.
Umuyobozi wa Lantos, Dr Katrina Lantos Swett yashimiye aba badepite basabiye Busingye na Ruhunga ibihano, kuko na we ashimangira ko bagize uruhare mu ikandagira ry’uburenganzira Rusesabagina agomba nk’ikiremwamuntu, bityo Guverinoma y’u Bwongereza ikwiye kubafatira ibihano.
Ni kenshi abayobozi b’u Rwanda bagaragaje ko uyu musaza Paul Rusesabagina yizanye mu Rwanda nta wamushimuse ariko imiryango imwe nimwe ikomeza kuvunira ibiti mu matwi.
Mu ntangiriro za Nzeri 2020 ubwo hari hashize iminsi mike Rusesabagina atawe muri yombi, Col. Ruhunga yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, asobanura uko uyu musaza yafashwe.
Col Ruhunga yavuze ko Rusesabagina yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yizanye, nta wamuzanye, ko kandi nta wamushimuse. Ati: “Rusesabagina uburyo yafashwe, byose byaciye mu mategeko kandi n’uwashaka wese iryo perereza yarikora kuko yaje mu ndege, yaciye ku bibuga mpuzamahanga, ntabwo umuntu aca ku kibuga gusa ngo yinjire agende, ibintu byose biba byanditse, haba hari za camera zireba umuntu, byose byaciye mu mucyo kugeza ageze aha.”
Yakomeje ati: “…nta wigeze amushimuta ngo amuzane ku ngufu, yaje ku bushake bwe, kandi nawe igihe nikigera bakabimubaza mu rukiko azabivuga. Gushimutwa ntabwo aribyo, yaraje agera i Kigali, hanyuma arafatwa.”
Rusesabagina yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020 yahamijwe ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda wagabye mu bice by’igihugu byegereye ishyamba rya Nyungwe mu myaka ibiri ishize. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.