Perezida w’ Uburusiya, Vladimir Vladimirovich Putin w’Uburusiya, mu ijambo yagejeje ku gihugu, yategetse ko ingabo z’igihugu cye zijya mu burasirazuba bwa Ukraine, kurinda ibice byafashwe n’inyeshyamba, zisaba ko aho ziherereye hagirwa Leta zigenga.
Iri ijambo ryatumye ibihugu byinshi bihita bisaba ko haterana inama yihutirwa y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi nk’uko ibinyamakuru birimo AP News, BBC, Aljazeera, CNN na The New York Times bibitangaza.
Putin yavuze ko Uburusiya bugiye kwemera nk’ibihugu byigenga igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine inyeshyamba zise Repubulika za rubanda za Donetsk na Luhansk, kandi akoherezayo ingabo. Ibihugu by’iburengerazuba byahise bikangarana, bisaba inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano ku isi muri UN yateranye guhera saa kumi n’imwe z’iki gitondo ku isaha yo mu Rwanda.
Putin yibasiye Ukraine, avuga ko ari igihugu gikolonijwe na Amerika gifite ubutegetsi bw’igikinisho
Yavuze ko “Ukraine itigeze igira umuco w’ubutegetsi bwigenga” kandi ko Ukraine yo muri ibi bihe “yaremwe” n’Uburusiya.
Uburusiya bumaze iminsi butungwa agatoki ko bushobora kototera gutera Ukraine mu buryo bw’amayeri. Bwagiye buhakana ibi akenshi byavugwaga na Amerika.
Kuri ubu abasirikare basaga ibihumbi 150 b’Uburusiya bari mu bice by’umupaka na Ukraine nk’uko bivugwa na Amerika binyuze mu butasi bwayo.