Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, Dmitry Peskov, yatangaje ko u Burusiya busaba ko Ukraine ihagarika ibikorwa bya gisirikare, igahindura itegeko nshinga kugira ngo ireke kubogama, kwemera ko Crimea ari intara y’u Burusiya kandi ikemera ko repubulika za Donetsk na Lugansk ari intara zigenga.
Peskov kuri uyu wa Mbere yatangarije Reuters ko u Burusiya bwabwiye Ukraine ko bwiteguye guhagarika ibikorwa bya gisirikare “ako kanya” niba Kyiv yujuje ibyo isabwa.
Peskov yavuze ko Ukraine izi neza uko ibintu bimeze. “Kandi babwiwe ko ibiri kuba byose bishobora guhagarikwa mu kanya gato.”
Ku kibazo cyo kutabogama, yagize ati: “Bagomba guhindura itegeko nshinga aho Ukraine igomba kwanga intego iyo ari yo yose yo kwinjira mu muryango uwo ari wo wose. Ibi birashoboka gusa mu guhindura itegeko nshinga.”
Umuvugizi wa Kremlin yashimangiye ko u Burusiya budashaka ubundi butaka bwigarurira kuri Ukraine.