Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yemeje ko batafungura imipaka bahuriyeho n’u Rwanda mu gihe ibiganiro ibihugu byombi byatangiye bitararangira.
Iki ni igisobanuro yatanze ubwo kuri uyu wa 7 Werurwe 2022 bamwe bageraga ku mipaka ihuza ibi bihugu: Gasenyi-Nemba, Ruhwa n’Akanyaru, bashakaga kwambuka ariko inzego z’umutekano zo mu Burundi zikabakumira.
Icyizere cyo kwambuka cyashingiraga ku cyemezo inama y’abaminisitiri bo mu Rwanda iherutse gufata tariki ya 4 Werurwe cyo gufungura imipaka yose yo ku butaka, cyafashwe kubera igabanyuka ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu no mu karere.
Minisitiri Shingiro mu kiganiro yagiriye ku gitangazamakuru cy’igihugu, yasobanuye ko ibiganiro by’ibihugu byombi bikomeje, hagamijwe gukemura ikibazo cya politiki cyatumye imipaka ifungwa, kandi ngo u Burundi ntibwayifungura bitararangira.
Yagize ati: “Nk’uko mubizi turimo kugerageza kuvugana n’u Rwanda kugira ngo umubano wajemo agatotsi kuva mu 2015 ugende neza. Turimo gukorana kugira umubano wacu ushobore kugenda neza, muri icyo gihe rero dutekereza ko ibyo biganiro tugirana n’u Rwanda bigenda neza, bigeze kure. Nababwira ko bitararangira burundu, nibirangira rero, mu minsi iri imbere tuzabibamenyesha. Hanyuma no mu gihe cyafashe icyemezo cyo gufungura imipaka, tuzabibamenyesha.”
Mu biganiro bikomeje nk’uko byemejwe nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ubutabera, Domine Banyankimbona aherutse kugirira mu Rwanda, harimo ingingo y’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, bakaruhungiramo.
U Burundi busanzwe busaba u Rwanda rubacumbikiye ko rwabohereza bagakurikiranwa n’ubutabera. Gusa narwo rwagiye rusobanura ko rubacumbikiye nk’impunzi, kandi zifite amategeko mpuzamahanga abuza kuzohereza ku ngufu.