Umudage w’imyaka 33 yafatiwe i Heinsberg, mu Majyaruguru ya Aachen, ubwo yambukaga umupaka uhuza ibihugu by’u Budage, u Bubiligi n’u Buholandi afite mu modoka ye ibinini 4.300 bifasha mu kuzamura akanyabugabo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ibi binini byari bipakiwe mu dupfunyika turenga ijana twanditseho amazina y’abo twagenewe mu Budage. Ibiro bya gasutamo ku ruhande rw’u Budage byatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ubwo bakoraga igenzura risanzwe.
Uwafashwe yasobanuye ko yemereye gutwaza utu dupfunyika umuntu atazi, akamusaba kuduha undi kuri hoteli yari yabwiwe. Yatawe muri yombi azira kurenga ku itegeko rigenga imiti, ibi binini bihita bifatirwa.
Hahise hatangizwa iperereza kuri uyu mugabo, ku nkomoko y’ibi binini no kuri aderesi byari byoherejweho.