Urukiko rukuru rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza Jean Twagiramungu wafatiwe mu Budage akorezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha bya jenoside aho Yudita Mukabera n’umugabo we Juvenal Kamondo bemeye gutanga ubuhamywa bwabo imbonankubone, bakavuga ko yavuze ngo ” uri buhishe umututsi ari bubone ishyano”
Aba bombi bemeza ko bazi neza Twagiramungu kandi bafitanye isano ya kure. Twagiramungu wahoze ari umwalimu, yafatiwe mu Budage aregwa ibyaha bya jenoside ahafungirwa imyaka ibiri mbere yo koherezwa mu Rwanda mu 2017. Ashinjwa ubwicanyi no gutanga intwaro gakondo zo kwica abatutsi mu 1994 mu bice bya Rukondo na Karama mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro. Ibyaha we ahakana.
Mukabera yabwiye urukiko ko azi neza Jean Twagiramungu kandi ko bari baturanye, yavuze ko yamubonye mu gitero cy’abantu barenga 100 bahigaga Abatutsi baza kubavumbura mu masaka nyuma babicira imbere y’urugo rwe.
Mukabera yavuze ko yabonye Twagiramungu bitaga John hagati muri abo bantu ariko ko atigeze amubona yica.
Urukiko rwamubajije uko mu bantu 100 yabonyemo umwe uri hagati y’abandi benshi akamumenya arasubiza ati: “abo nari nsanzwe nzi nahitaga mbamenya”, arondora amazina y’abandi nabo yabonye muri icyo gitero. Umugabo we Kamondo yabanje kubazwa niba nta sano afitanye n’uregwa, asubiza ko ihari ya kure ihuza ba nyirakuru babo bombi.
Kamondo yavuze ko atigeze abona Twagiramungu n’amaso ye mu gitero cyiciwemo abantu iwe ngo kuko mushiki we yamuburiye ko Twagiramungu yavuze ko ’uri buhishe umututsi ari bubone ishyano’. Ngo yumvise ibyo yarahunze.
Gusa avuga ko nyuma y’icyo gitero yongeye kujya abonana na Twagiramungu, bahuriye ku ga centre k’ubucuruzi bakaganira bisanzwe. Me Buhuru Pierre Celestin wunganizi wa Jean Twagiramungu yavuze ko imvugo z’aba batangabuhamya zidahura n’ibyo bavuze mu ibazwa mu bushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Twagiramungu yatangaga intwaro za gakondo kuri za bariere z’interahamwe nk’uko BBC yakurikiranye iri buranisha ibitangaza.
Muri uru rubanza hazumvwa abatangabuhamya 18 barimo abazatanga ubuhamya imbona nkubone n’abazabutangira mu muhezo. Urubanza ruzakomeza tariki 20 z’ukwezi gutaha kwa Mata.