Ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2022, abagore n’abagabo, abato n’abakuru, abasaza n’abakecuru, buri wese yari yagiye guherekeza Pasiteri Niyonshuti, baririmba indirimbo z’ihumure.
Ku wa 23 Kamena 2023 hasakaye inkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Niyonshuti wamenyekanye ku izina rya Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.
We n’abandi bari kumwe mu modoka bose bahise bitaba Imana. Ni urupfu rwashenguye abatari bake bijyanjye n’ubuzima bubi uyu mugabo yakuriyemo nyuma akaza kwiyegurira Imana akaba umupasiteri, ubuzima bugahinduka ya mibereho mibi ikaba amateka.
Umugore wa Pasiteri Niyonshuti, Uwanyana Assia, yagaragaje urugendo rw’ubuzima yakuriyemo aho se yitabye Imana bakiri bato ariko nyina ashakana n’undi mugabo babaho muri ubwo buzima, nyuma Pasiteri Niyonshuti aza kumusaba.
Ati “Yaje kunsaba iwacu ari umukene. Numvaga ko nzasanga umugabo w’umukire kuko natwe iwacu twari abakene kugira ngo nzagire icyo marira umuryango wanjye. Gusa si uko Imana yari yabiteguye yaransabye tujya kubana mu buzima bubi n’ubwiza, Imana igenda iduha amasezerano. Twarakundanaga ku buryo n’umunsi ataha twarabibwiranye.”
Ngo kuva mu 2011 bashyingiranwe, byasabye ko bagera mu 2019 kugira ngo bagere ku buzima buryoshye nk’abandi aho babonye imodoka zigeze kuri ebyiri n’ibindi
Ati “Mu bihe bya Covid-19 ni bwo twabonye imodoka ebyiri. Imana icyo gihe niho yatwubakiye inzu ya miliyoni 100 Frw. Ni inzu twabonye tuvuye mu nzu y’icyumba kimwe, na yo kuyishyura ari ikibazo. Twaraburaye, njya kubyara ngataha n’amaguru n’ibindi bigoye twanyuzemo.”
Arakomeza ati “Nta myaka itatu yari ishize Imana idutabaye turya ku manywa na nijoro, nambara igitenge cy’ibihumbi 200 Frw. Uko mbitekekereza wari umuteguro w’Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye. Ndashimira Imana ko yadushoboje muri urwo rugendo.”
Mu bana bareraga harimo bane bari bashyingiye abandi bakiri mu mashuri haba mu yisumbuye n’abanza ndetse na akaminuza.
Uwanyana ati “Ndabinginze muzambere hafi abana nanjye muzambe hafi muzadushyigikire ndabibasabye.”
Icyumweru cya nyuma cya Niyionshuti ku Isi
Uwanyana yasangije abari mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw’umugabo we ko mu minsi ya nyuma bagize ibihe byo gusenga bombi.
Ati “Yari abizi ko ari umugeni. Imana yaramuteguye bihagije. Yari umugabo mwiza ukunda abantu n’Imana, ndetse wemeraga no guhanurwa. Ajya kujya kuzana abashyitsi bavuye muri Uganda nanjye twari kujyana ariko nsigara nitegura njya mu gikoni kugira ngo basange nabiteguye”
Ngo bari hafi kwambuka umupaka bavuye mu Mujyi wa Kampala, Pasiteri Niyonshuti yahamagaye umugore we muri rwa rwenya “arambwira ati ‘sindi akabati muramukazi wawe yakuzaniye amafi, kuko yari azi ko nyakunda. Anyoherereza amafaranga njya guhaha ambwira ko basigaje amasaha make we n’abashyitsi bakangeraho.”
Ati “Saa ine numva umutima urandiye ndamuhamagara ntiyanyitaba, mpamagara uwo bari bajyanye nawe biba uko, nyuma numva umuntu utavuga neza Ikinyarwanda ari kuvuga ngo bose bapfuye. Nahise nitunganya njyayo.”
Arakomeza ati “Bazanye imodoka (breakdown) zimukurura zikamuryamira, namwe murabyumva, ariko nari ngifite icyizere ko akiriho. Kubakuramo byasabye ko imodoka bayishwanyuza. Niho nemeye ko yatashye. Ubwo twaraye tuzanye umubiri tuwugeza ku Bitaro bya Kacyiru. Ndashimira abambaye hafi.”