Tuyishimire Placide ufite inganda ebyiri zitunganya urwagwa mu karere ka Musanze yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose, asigarane abashinzwe isuku. Ahamya ko bizaterwa n’uko umusoro yakwa wazamutse cyane.
Mu nama yahuje abafite inganda zenga ibinyobwa hamwe n’inzego zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, Tuyishimire yavuze ko we na bagenzi be batewe ikibazo no kuba umusoro w’ibinyobwa waravuye kuri 5%, ukagera kuri 30% kuko ngo wabinjije mu gihombo gikomeye, gituma inganda zifungwa, izindi zisezerera abakozi.
Tuyishimire yagize ati: “Twaratakambye kandi mu buryo bushoboka kandi inzego zose ngira ngo zarabimenye. Ndagira ngo njyewe ubwanjye mbahe amakuru ashingiye ku kuri. Nari mfite abakozi 482 bafite contracts, bahemberwa ku makonte. Muri abo bakozi, mu kwa Gatatu ni bwo nagiye muri uriya musoro, nyuma y’amezi atatu, mbonye bigumye kwanga, nahagaritse abakozi 286, nsigarana 186 n’ubu ni bo bagihari.”
Yakomeje ati: “Impamvu mbafite 186 na bo ni uko nari mfitemo stock nini, maze amezi ane ncuruza, ntashyiramo produits nshyashya. Imibare nazanye ni uko ku itariki 10/12 stock yose izaba irangiyemo, ngira ngo n’amafaranga ndi gusora, Rwanda Revenue wenda batagira ngo ndi kunguka, ni uko system yanjye uko ikoze, ni uko iyo icupa risohotse, facture irasohoka. Ubwo rero ku itariki 10 ibyo nababwira ni uko abo bakozi basigaye na bo nzabasezerera, rwose muzaze, abo muzahasanga ni abo gukora isuku kugira ngo turebe ko wenda hari icyo Leta izadufasha.”
Sina Gerard na we yagaragaje ko kuba urwagwa rushyirwa mu cyiciro cya ‘Divayi’ biri mu bituma abanyenganda bo mu Rwanda bagorwa n’umusoro.
Ati: “Ibi bintu by’amadivayi, urwagwa ruracyari urwagwa, na FDA ntabwo yemera ko ari divayi. Hanze hari divayi zikorerwayo, njye nzi kwenga divayi y’imizabibu, nzi gutandukanya divayi nya divayi n’urwagwa kandi n’ibi bigo barebye standard za divayi n’urwagwa, biratandukanye ku mugaragaro. Divayi zifite umusoro wazo ku buryo nanjye ndawusora, nta mpungenge ndemera kuko ari divayi, urwagwa ni urwagwa.”
Ntegano Abel ushinzwe politiki y’imisoro muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yabajije Tuyishimire niba koko yarasezereye aba bakozi kubera ko yishyuye imisoro, amusaba no kwerekana imisoro yishyuye kugira ngo aho bihurira hagaragare.
Ati: “Ndashaka kumva niba yarabasezereye kubera ko yishyuye imisoro, atwereke n’iyo misoro yishyuye kugira ngo twumve koko aho bihuriye, noneho twumve icyo Leta yamufasha kugira ngo imirimo ye ikomeze.”
Ntegano yasobanuriye aba banyenganda ko imwe mu mpamvu nyamukuru zitera izamurwa ry’umusoro w’ibinyobwa nk’ibi ari ingaruka mbi bigira ku mubiri w’umuntu.
Ati: “Icya mbere dufite ikibazo cy’indwara ziterwa na bimwe mu binyobwa bikorwa kandi bikangiza ubuzima bw’abantu. Izo ndwara bakunda kuvuga ngo ni indwara zitandura ariko hari izindi ngaruka zitera, zigatuma zihungabanya n’ubuzima bw’Abanyarwanda kandi na bo mu by’ukuri bakagombye kugira ubuzima bwiza. Impamvu rero akenshi iyi misoro ijyaho, tuba tugira ngo tunakangurire abantu kuko amafaranga anavamo, agaruka gukemura ibibazo byatewe na za ndwara zaturutse kuri ibyo binyobwa cyane cyane ibikoresha amasukari menshi.”
Abanyenganda bakorera mu ntara y’Amajyaruguru batangaje ko inganda 7 zenga ibinyobwa zamaze gufunga bitewe n’uyu musoro, kandi ko n’izindi ziri mu marembera, keretse gusa urwa Sina. Inzego za Leta ntabwo zihamya niba koko ari wo wateje ibi bihombo, zikaba zasabye ko habanza gukorwa ubusesenguzi, hakarebwa niba nta zindi mpamvu zibiri inyuma.