Moses Turahirwa wamenyekanye ku guhanga imideli binyuze mu nzu yashinze yitwa Moshions, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kugira ngo aburanishwe ku bujurire yatanze ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Turahirwa kuri iyi nshuro, bitandukanye n’iminsi yabanje, yitabye urukiko yambaye impuzankano iranga abagororwa, ikabutura n’ishati by’ibara ry’iroza n’isaha ku kuboko.
Yari yambaye agapfukamunwa kakozwe na Moshions, amadarubindi ndetse yarogoshwe bitandukanye n’uko inshuro zibanza yari agifite umusatsi.
Ku wa 15 Gicurasi 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa yandikiye Urukiko arusaba ko yahabwa itariki ya bugufi kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.
Itariki yari yahawe mbere ni iyo ku wa ku wa 12 Kamena 2023 bivuze ko ariyo urukiko rwagumishijeho.