Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze umubavu (parfum) mushya yise ‘Fight, Fight, Fight’, aho yawamamaje yifashishije ifoto ye na Jill Biden.
Ni umubavu Trump yashyize hanze agamije kwishimira intsinzi ya manda ya kabiri yatorewe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Ifoto Trump yakoresheje yamamaza uwo mubavu, ni iyafashwe ku wa Gatandatu ushize ye na Jill Biden (umugore wa Perezida Joe Biden), ubwo hafungurwaga Cathédrale Notre-Dame de Paris.
Uyu mubavu mushya Trump yavuze ko n’abanzi be badashobora kuwanga kubera ubwiza bwawo.
Ku rubuga rwa Trump bigaragara ko uwo mubavu mushya yawutuye abantu batava ku izima kugeza bageze ku cyo bashaka. Icupa ryawo ririho ifoto ya Trump azamuye igipfunsi, ubwo yarasirwaga mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Nyakanga uyu mwaka.
Ibiciro by’umubavu wa Trump biri hagati ya $199 na $298 kandi ku rubuga rwe bavuga ko wamaze gushira ku isoko.