U Rwanda ruri mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Africa Football League ndetse Visit Rwanda izajya yambarwa ku maboko y’imyambaro y’amakipe azakina iri rushanwa, igaragazwe muri stade zabereyeho imikino, kuri televiziyo no ku mbuga za internet.
Ibi byiyongeraho ko Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi mu ndege, RwandAir, izajya itwara amakipe aho agiye gukina mu gihe hahuye n’ibyerekezo ikoreramo.
Nubwo ari ibyo u Rwanda rwemeranyijwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyizeho iri rushanwa ku bufatanye na FIFA, Ikipe ya TP Mazembe yo yagaragaje ko itabikozwa.
Iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane, yavuze ko “itagenda na RwandAir” ndetse idashobora “kwambara Visit Rwanda”.
Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabwiye itangazamakuru ry’iwabo ririmo FootRDC ko badashobora kwamamaza “ushotora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” kandi batakwambara icyo kirango “n’umwuka wa politiki uhari uyu munsi.”
TP Mazembe yaba umwihariko?
Si kenshi hakunze kubaho ibintu nk’ibi ku buryo ikipe yigaragambya, ikerekana ko idashobora gukora ibimeze nk’iby’izindi cyangwa ibyo abateguye irushanwa bemeje.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Africa Football League bwemeye ubusabe bwa TP Mazembe ko yakina na Espérance de Tunis itambaye Visit Rwanda, ariko nta tangazo ribivugaho.
Gusa n’ubundi, iyi Mpuzamashyirahamwe ya Afurika yirinze kuvuga byinshi mu bibazo bya TP Mazembe kuko ubwo umukino wakurwaga muri RDC ukajyanwa muri Tanzania aho uzaba ku wa 22 Ukwakira, amakuru ya mbere yashyizwe hanze n’ikipe yo muri Tunisia.
Leta ya Congo yanze kwemerera ibikoresho bizifashishwa mu kwerekana umukino kwinjira ku butaka bwayo ndetse yanga gutanga ‘visa’ ku bayobozi n’abasifuzi ba CAF, nubwo ibihakana.
Impaka nk’izi zo kugaragaza kutemeranya n’abateguye irushanwa zaherukaga mu ntangiriro z’uyu mwaka aho Maroc yanze kwitabira CHAN 2023 yabereye muri Algeria kubera impamvu za dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yabuze ayo icira n’ayo imira, ntiyagira ibihano ifatira Maroc.
Urwishe ya nka! Urwango rwa RDC ku Rwanda rwashibukiye muri siporo
U Rwanda na RDC bimaze igihe bifitanye umubano mubi waturutse ku mirwano yatangijwe na M23 mu 2021, aho uwo mutwe ushinja Leta ya Congo kutubahiriza ibyo basinye mu 2013.
RDC ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23 no kuyiha ubufasha bwa gisirikare ariko ntirwahwemye kubihakana ruvuga ko ari urwitwazo rushingiye ku kunanirwa kubahiriza ibyo abaturage bayo basaba.
U Rwanda rwo rushinja icyo gihugu gukorana n’Umutwe wa FDLR wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’indi mitwe itandukanye irimo na Wazalendo.
Mu bihe bishize, uru rugamba rwarimo abanyepolitiki n’abandi bafite amazina akomeye ari bo bumvikana bashyira u Rwanda mu majwi mu kumvikanisha ko rwashotoye igihugu cyabo ndetse hari n’aho bageze berekana ko rushaka kwiyomekaho agace k’Uburasirazuba bwa RDC.
Kuri ubu n’abo mu isi ya siporo, uhereye muri Tout Puissant Mazembe, batangiye uwo mujyo bafata icyemezo cyo kwanga kwambara ikirango cya ‘Visit Rwanda’.
Ni ikindi kimenyetso cyo gutahiriza umugozi umwe mu kwerekana ko batakwemera kwifatanya n’igihugu bashinja kubahungabanyiriza umutekano.
Ubusanzwe, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uri mu manga ndetse imitwe yitwaje intwaro ishingwa ubutitsa. Ubu harabarurwa igera kuri 300 kandi umubare munini iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yonyine.
Ni agace kugarijwe n’umutekano muke, ariko ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo, yakomeje kubihirikira ku Rwanda ivuga ko rufasha M23, ibyo rutahwemye kwamaganira kure.
Imyinshi muri iyo mitwe yashinzwe n’abayobozi bakuru muri RDC, ab’igisirikare n’abandi bashaka inyungu zabo by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iki gihugu gikungahayeho.