Sosiyete yakoraga ubucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha inzu ‘apartments’, n’ibindi, ariyo Tom Transfers yamaze gufunga imiryango.
Ni nyuma y’uko uwayishinze Munyaneza Thomas akurikiranyweho ubwambuzi mu nkiko. Kuri ubu amakuru avuga ko aregwa n’abarenga 200 bamushinja kubambura miliyari 2Frw.
Tom Transfers yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019, aho yafashaga abantu bakeneye gukodesha imodoka by’igihe gito ikazibatiza ndetse n’abashaka kuzigura ikazibatumiriza mu mahanga.
Gusa kuva muri Gicurasi 2022, abantu batandukanye batangiye gushyira mu majwi iki kigo bagishinja kubariganya aho ababaga batumije imodoka bategerezaga bagaheba, ndetse n’abazikodesha rimwe na rimwe bakabeshywa ntibazihabwe kandi bamaze kwishyura.
Byaje kugera aho bitabaza inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ndetse nyuma biza kumenyekana ko Munyaneza watangije Tom Transfers yamaze gutoroka igihugu.
Uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Tom Transfer, Willy Ernest Uwimana yabwiye The New Times ko iki kigo cyafunze imiryango.
Ati “Abakiliya bamwe bagiye mu nkiko mu gihe abandi bashaka ko hakoreshwa inzira y’ubuhuza kugira ngo bishyurwe. RIB ikomeje gukora iperereza kuva ikigo cyaregwa ubwambuzi.”
Yakomeje agira ati “Rero twahisemo gufunga imiryango kugeza igihe hazaboneka ibisubizo ku iperereza ririmo gukorwa. Ikindi kandi nyir’iki kigo, Tomas Munyaneza ntabwo ari mu gihugu.”
Byagenze gute ngo Munyaneza yambure abantu ayo mafaranga?
RIB yigeze kubwira IGIHE ko kuva muri Nyakanga 2022 yakiriye ibirego birenga 90 by’abantu barega Tomtransfers ibyaha bine. Birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ubuhemu no gutanga sheki itazigamiwe.
RIB yatangaje ko uregwa yakoreshaga amayeri areshya abantu bamuganaga ngo bamwizere. Yababwiraga ko atumiza imodoka mu mahanga akanazikodesha. Ushaka imodoka yahitagamo ubwoko bw’iyo ashaka gutumiza yarangiza akishyura, umaze kwishyura yamubwiraga ko iyo modoka yanayimukodesha niba abishaka.
Mu gihe uwishyuye ategereje ko imodoka imugeraho, Tomtransfers yashoboraga kuba imuhaye iyo agendamo, yaba ashaka iyo gukodesha nabwo agatangira kumwishyura buri kwezi.
Uwitwa Hitimana Janvier yatangaje ko yakoranye na Tomtransfers mu 2021 ubwo yabatumaga imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ariko kugeza ubu ngo ntarayihabwa.
Yagize ati “Nabahaye miliyoni 8 Frw twumvikana ko izindi enye nzazibaha nimara kubona imodoka kuko twari tuyiguze miliyoni 12 Frw. Kuva icyo gihe bampaye imodoka yo kugendamo bakajya bagenda bayisimburanya ariko kugeza ubu sindabona iyanjye.”
Muri iyo mikoranire irimo amayeri bigoye gutahura ko harimo uburiganya, hari abaguze imodoka bazibonye ariko hari n’abishyuye ariko barategereza baraheba ari na ho havuye bimwe mu byaha Munyaneza akurikiranyweho.
RIB isobanura ko Munyaneza akimara kubona amayeri ye atangiye gutahurwa kandi abantu batangiye kumwishyuza ari benshi yahisemo gutoroka. Kuri ubu dosiye y’ibyaha akekwaho iri gutunganywa mu minsi ya vuba ikaba izoherezwa mu Bushinjacyaha.
Itoroka rya Munyaneza ryatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro za Ukwakira 2022 ari na bwo abambuwe na Tomtransfers batabarizwaga.