The Ben yashimye amahitamo ya Meddy yo kwiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko kuva na kera ari umuntu wakoreraga Imana ku buryo nta gishya kigiye kubaho.
The Ben yabivuze ageze i Kigali avuye muri Canada aho yari yitabiriye inama yahuzaga urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye, ‘Rwanda Youth Convention’.
Agisohoka mu kibuga cy’indege, abanyamakuru benshi bahise batangira kumuhata ibibazo ku ngingo zitandukanye, banaboneraho kumubaza icyo atekereza ku mahitamo ya Meddy uherutse kwiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Ni ibintu bishimishije, amahitamo nkariya ni amahitamo akomeye. Kuva cyera yari yariyeguriye Imana, arabizi ko namwigiyeho ibintu byinshi byo mu Mana, kuri Njye Meddy ni umuntu ukunda Imana.”
Abajijwe niba we atibona mu mahitamo yo gukora Gospel, The Ben yavuze ko ari umuziki akora neza ariko nanone umuziki usanzwe nawo akora mu gihe ugifasha abantu benshi nta kibazo abibonamo.
Ni umuhanzi ku rundi ruhande wararikiye abakunzi be indirimbo nshya nubwo ahugiye mu myiteguro y’ubukwe bwe.
The Ben yabajijwe ku byamamare byavuzwe ko bizabwitabira, avuga ko umuntu wamaze kwemeza kubutaha ari Otile Brown mu gihe Diamond we atarabyemeza.
Ku bijyanye na Tiwa Savage, yavuze ko iby’ubukwe atari ibintu bakunze kuganira.
Ku rundi ruhande uyu muhanzi yabajijwe uko yakiriye ibitaramo Bruce Melodie ari gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asubiza ko bihesheje ishema igihugu.
Ati “Bruce Melodie ni umuhanzi wasohokeye igihugu akeneye gushyigikirwa bihagije, ni uko nari maze iminsi mpuze ariko ngiye gukurikirana ndebe ibyo namufasha.”