Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izna rya “The Ben” yakoreye igitaramo i Kampala muri Uganda, yashimishije abakitabiriye karahava, ashimirwa ubuhanga no kubasusurutsa yagaragaje.
Uyu muhanzi wataramiye Abanya-Kampala mu gitaramo kiswe Best of Kampala (BoK), cyabereye ahitwa La Paroni mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022. Muri iki gitaramo cyari gitegerezanyijwe amatsiko menshi, The Ben umenyerewe mu ndirimbo zo guhogoza, yanaririmbye indirimbo zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda basanzwe bafite amazina aremereye.
Muri zo harimo izwi nka Binkolera yakoranye na Sheebah Kalungi ugezweho muri iyi minsi ndetse na This is Love yaririmbanye na Rema Namakula ufite abakunzi benshi muri Uganda. Yanaririmbye kandi indirimbo ze zisanzwe zikunzwe cyane muri Uganda, agaragarizwa urukundo n’abanya-Uganda biganemo ab’igitsinagore bagaragazaga ko bamwishimiye cyane.
Ageze ku ndirimbo izwi nka Vazi, byahinduye isura kuko buri wese yaririmbanaga na we noneho biza kuba ibindi bindi ubwo yari ageze ku ndirimbo aherutse gukorana n’ikirangirire Diamond kuko yayizamuye maze bose bagakubita akamo bagaragaza ko bayikunda cyane.
Uyu muhanzi nyarwanda uba muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika yagiye muri iki gihugu cya Uganda ari kumwe n’umukunzi we Pamella ariko bakaba batarageranye ku kibuga cy’indge kuko baje ukubiri mu rwego rwo kumuhisha itangazamakuru.
Inkuru bijyanye:Â The Ben yageze i Kampala ahisha umukunzi we itangazamakuru