The Ben umaze iminsi i Kigali mu ibanga, byatahuwe ko ari mu biruhuko birimo no gusura umugore we ndetse akaba ari n’urugendo yaboneyeho umwanya wo gukura ubwatsi bw’inka yagabiwe n‘inshuti ye magara.
Mu minsi ishize, The Ben yakoreye urugendo mu Karere ka Rubavu ari kumwe n’umugore we ndetse n’inshuti ye magara yitwa Jimmy Muyumbu yari iherutse kumugabira inka n’iyayo aboneraho gukura ubwatsi.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “The Ben yari i Rubavu mu minsi ishize muri gahunda yo gukura ubwatsi ku nshuti ye iherutse kumugabira inka n’iyayo. Ni inka ubu zamaze kugezwa mu Karere ka Nyagatare aho uyu muhanzi yororera.”
Uretse gukura ubwatsi, The Ben n’itsinda ry’abo bari kumwe bagize umwanya uhagije wo gutembera ndetse hari amashusho yashyizwe hanze bari ku Ibere rya Bigogwe.
Ku rundi ruhande ariko amakuru avuga ko The Ben atari kugenzwa n’ibikorwa by’umuziki cyane ko ari mu biruhuko. Uyu mugabo uherutse gukorana indirimbo na Diamond amaze igihe nta kindi gihangano aha abakunzi be.