Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo rwasubukuye urubanza ruregwamo Sengabo Jean Bosco wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nka Fatakumavuta.
Ni urubanza rwakabaye rwaraburanishijwe ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu cyumweru gishize, gusa uregwa asaba urukiko kuba rurusubitse kugira ngo afate umwanya wo kwiga dosiye ye.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri ubushinjacyaha bwavuze ko mu bihe bitandukanye, uregwa yagiye yumvikana mu mvugo zisebanya zatambukaga ku miyoboro ya YouTube yakoreraga kimwe no ku rubuga nkoranyambaga rwa X; ibyatumye aregwa n’abantu batandukanye.
Mu bamureze nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze harimo abahanzi Mugisha Bénjamin ’The Ben’ na Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, cyo kimwe n’abarimo Muyoboke Alex na Bahati.
Ubushinjacyaha mu gutanga ingero z’imvugo zisebanya za Sengabo, bwagarutse ku magambo yagiye avuga kuri The Ben buvuga ko uregwa yigeze kuvuga ko ubukwe bw’uyu muhanzi n’umugore we, Uwicyeza Pamela buzabamo akavuyo, ndetse ko uyu muhanzi atazi kuririmba.
Bwavuze kandi ko uregwa yigeze kuvuga ko The Ben agomba kumusaba imbabazi ndetse akanamuha n’amafaranga, ngo bitaba ibyo “bikazarangira muzimije.”
Hagaragajwe kandi amagambo y’ivangura yakoreshejwe n’uregwa, ubwo yavugaga ko umuhanzi Bahati yashatse umugore mubi kandi w’umukene, ngo amuciye kuba ari Umu-diaspora.
Undi byagaragajwe ko yavuzeho amagambo agayitse ni Meddy, aho yakoresheje imvugo zitaboneye nko kuba ngo hari umukobwa “yaririye muri gheto…” n’andi magambo akojeje isoni.
Kuri uyu muhanzi kandi Fatakumavuta, yavuze ko “Meddy ni umugabo wemeye gukubitwa n’umugore we”, ibyo ubushinjacyaha bwise kumusebya.
Uregwa ubwo yahabwaga umwanya ngo yisobanure, yavuze ko n’ubwo aregwa ibyo yavuze kuri The Ben, Muyoboke, Meddy, Noopja na Bahati; ubwo yafatwaga yasanze abagenzacyaha baragize ikirego icyabo, ku bw’ibyo akavuga ko hari ikibyihishe inyuma.
Fatakumavuta yavuze ko ubwo yari mu ibazwa umugenzacyaha wamuhataga ibibazo yahamagawe agahabwa amabwiriza y’icyaha kigomba kongerwa mu byo akurikiranyweho.
Yavuze kandi ko ibishingirwaho mu kumurega hari abavuze ibibirenze, aho yatanze urugero rw’ibyagiye bivugwa n’Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago, ngo wagiye yita abantu Abahutu, ariko ntakurikiranwe.
Fatakumavuta wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yavuze ko afite uburwayi bwa diabetes, asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo kuko hari n’abandi bagiye barekurwa kubera iyi mpamvu.